Ukuri kubintu 7 bivugwa kumasohoro y`abagabo

0
11880

Ubundi se amasohoro ni iki?

Amasohoro ni amatembabuzi afite ibara ry`umweru akorwa nimyanya myibarukiro yabagabo akaba asohoka mumubiri mugihe kizwi kwizina ryo kurangiza/gusohora mugihe cyimibonanao mpuzabitsina. Aya masohoro kandi akaba ariyo atwara intanga ngabo mugihe cyo kujya gukora umwana nyuma yoguhura n`intanga ngore.

Ikindi twabibutsa ni uko amasohoro mazima aba afite intanga hagati ya miliyoni 20 kugeza kuri miliyoni 30 kuri buli ml imwe yamasohoro, akanagira nibitunga intanga bitandukanye birimo imyunyu ngugu nka kalisiyumu, manyesiyumu, fosifore, zink ndetse n amasukali.

Amasohoro kandi yigiramo nama vitamini nka C ndeste na B12 bamwe bakoresha nkizina ry`amasohoro ubwayo.

Kubera amakuru anyuranye avugwa kumasohoro kandi akenshi ugasanga atari n`ukuri, amarebe.com yabashakiye ukuri kubintu 7 bikunda kuvugwa kumasohoro aribyo bikurikira:

1. Ese koko amasohoro ni igikoresho gihebuje cy`ubwiza ?

Nkuko wenda nawe wagiye ubyumva ndetse rimwe narimwe ukanabisoma kumbuga zimwe nazimwe, abantu batandukanye bagiye bavuga ko amasohoro ari igikoresho ntagereranywa cyakugeza kubwiza ndetse akaba yanakuvura indwara nyinshi zuruhu nkibishishi, iminkanyari nibindi.

Nubwo amasohoro afite za proteyine,nkuko twabivuze haruguru, ariko ni izo gutunga intanga ,ntabwo rero byoroshye kwemezako hari aho zihuriye nokugira icyo  zahindura kubuzima ndetse no kuruhu rwacu  (usage externe).

2. Kumira amasohoro byanduza SIDA. 

Kuri iyi ngingo, ntagitangaje kirimo kuko ubusanzwe amatembabuzi atwara za virus na bacteries zikomoka kuburwayi bwandurira mumibonano mpuza bitsina (IST).

Icyakora nkuko tubikesha  portail VIH/sida du Québec, akanwa  gafite ubushobozi bwogukumira VIH/SIDA hakoreshejwe amatembabuzi aba mukanwa kereka igihe mukanwa haba harimo udusebe cyangwa ubundi burwayi.

Ibyago rero byo kwandura SIDA muri ubu buryo akaba ari bikeya cyane, nubwo hari izindi ndwara zishobora kwandurira mukanwa nka syphilis nizindi.

3. Koko se amasohoro arabyibushya?

Iki nacyo ni ikibazo cyibazwa n`abantu benshi cyane cyane urubyiruko doreko abenshi muribo baba barabonye amakuru atariyo cyangwa adahagije.

Nkuko abahanga mubyumubiri wumuntu babivuga, mubigize amasohoro harimo  n`ikinyabutabile cyitwa alcaline kigira uruhare mukugabanya umubyibuho gikoresheje gutwika ibinure byo mumubiri.
Nubwo iki kinyabutabire ari gikeya, ibi birerekanako amasohoro adashobora kubyibushya uwayamize ahubwo ashobora kumunanura nubwo nabyo byasaba kuyamira kenshi kumunsi.

4. Nibyo se koko ubushyuhe bukabije kubugabo (amabya) bwatuma umuntu atabyara?

Abahanga mubumenya muntu bavugako kuba ubugabo (amabya) bwabagabo butaba imbere mu mubiri bukaba buri imyuma, bifite igisobanuro gikomeye kuko ikorwa ryintanga ngabo riba ryiza kubushyuhe buri munsi y`ubwo mu mubili wacu imbere nukuvuga 37 °C.

Nubwo atari byiza ko ubugabo bwumuntu buhora bufite aho buhurira nubushyuhe bukabije, ntabushakashatsi bwimbitse bwagaragajeko ubushyuhe bushobora gutuma umuntu atabyara bitewe n`iyo mpamvu. Gusa hari abavugako intanga zishobora gutakaza ingufu cyangwa zikagabanuka.

5. Umuntu ufite amasohoro makeye aba afite ibyago byo kutabyara.

Ingano yamasohoro nayo iba mubikunda kutavugwaho rumwe nabantu batandukanye ariko tubibutseko ingano yamasohoro iri mukigero cyiza ingana na 4 kugera 6 ml igihe umugabo arangije/asohoye inshuro imwe nkuko bivugwa nabahanga mubyubuzima bwimyororokere.

Bakomeza bavugako rero nubwo iyi ngano ishobora guhinduka kumpamvu zitandukanye, ariko ubushobozi bwazo butajya buhinduka. Icyakora igihe intanga kuri buri ml iyo zagiye munsi cyane y`ikigero gisanzwe, icyo gihe nukugana abaganga

6. Hari ibyo kurya byongera amasohoro

Nubwo abantu babivuga muburyo butandukanye, bamwe bakavuga ko hari ibyo kurya no kunywa byongera amasohoro nkinzoga nibindi, ibi ntabwo aribyo ahubwo inzira yambere yo kongera amasohoro nkuko tubikesha urubuga e-sante.fr ni ukwifata no kurangiza inshuro nkeya (abstnance).

Icyako hari nizindi nyandiko zivugako amasohoro ashobora nanone kongerwa no gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse no kwivuza vuba igihe wibonyeho indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.

7. Kugira amasohoro menshi byica intanga

Ubundi bavugako umuntu afite amasohoro menshi iyo ashobora gusohora hejuru ya ml 6 z`amasohoro igihe arangije inshuro imwe.Ibi rero hari abantu benshi babiheraho bavugako uyumuntu ashoboa kuba arwaye prostate ariko mubyukuri ntaho bihuriye n`ukuri.

Kuba rero umuntu ashobora kugeza muri ml 6 birashoboka igihe amaze igihe adakora imibonano mpuzabitsina (periode d`abstnance).Icyakora biramutse bibaye kandi utari uri muri icyo gihe cyo kwifata,byaba byiza wegereye muganga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here