Uko wasoma ubutumwa bwasibwe kuri whatsapp

0
6410

Nkuko bisanzwe muri iki gice kijyane n’ikoranabuhanga, tugenda tubazanira ibintu dukenera mubuzima bwaburi munsi, bisa nkibisanzwe  nyamara bitazwi n’abantu benshi.

Muri iyinkuru, turakubwira uburyo butangaje ushobora gukoresha mugusoma cyangwa mukugarura ubutumwa bawe bwasibwe kuri whatsapp.

Uru rubuga rwa whats’up rwakozwe mu mwaka wa 2009, rukorwa n’umugabo witwa Brian Acton afatanyije na Jan Koum aba kakaba barahoze ari abakozi ba Yahoo! Aba bagabo mu mwaka wa 2007 baretse akazi bajya mukaruhuko muri Amerika yepfo ninaho baje gutekereza uburyo bakora uru rubuga kurubu rukunzwe kandi rukoreshwa na benshi mumpande zitandukanye z’isi.




Abantu benshi bakunze kubona message zasibwe kumatsinda (Groups) ya whatsapp bagiye babaho atandukanye cyangwa nokuri Account zabo bwite bakagira amatsiko yo kureba ubutumwa bwari bwatanzwe ariko ntibabubone kuko buba bwasibwe bisa nkaho byarangiye. Muri iyinkuru rero amarebe.com  yabateguriye uburyo wakoresha maze ukajya usoma ibyahishwe abandi cyangwa se wasibye utabishaka.

Muri ubwo buryo harimo ubu bukurikira:

1. Fungura whatsapp yawe winjiremo

2.Jya muri setting yawe  ibanza (AlexMods,GBTricks)

3.kanda ahantu handitse (privacy and security)

4. kanda kuri (Anti-delete messages)

Ngizo inzira urajya wifashisha ushyira ako kantu kadasanzwe muri application yawe ya whatsapp.

Tubibutse ko ibi bishobokera abantu bakoresha whatsapp yitwa GBWhats’up version iyo ariyo yose cyangwa kubantu bakoresha whats’up yitwa FMWhats’up gusa, zikaba ziboneka kuri google.Ubaye utazifite wazishakirayo maze nawe ukinjira mu isi y’abazi ikoranabuhanga.

Ugize igitekerezo, icyifuzo, inyunganizi  cyangwa akandi gashya mu ikoranabuhanga, wagasangiza abakunzi b’uru rubuga ubicishije muri comment.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here