Uko washaka akazi ukoresheje telephone yawe!

0
5967

Gukoresha ikoranabuhanga mubuzima bwaburi munsi bikomeje kugenda bifata indi ntera kuburyo kuri benshi nanjye ndimo bigoye kuba wamara umwanya runaka udakoze cyangwa ngo urebe mugikoresho cy’ikoranabuhanga doreko kubona ibyo bikoresho bigenda birushaho koroha ugereranije n’imyaka yashize.

Ikibazo kiba gisigaye ni ukwibaza ngo ni iki nkoresha iryo koranabuhanga cyangwa se ni uwuhe musaruro mbyaza ibikoresho byanjye by’ikoranabuhanga.


Nkuko dusanzwe tubaganirira kubijyanye no gushaka akazi, muri iyi nkuru turakubwira uko ushobora gukoresha telefone yawe ndetse na interineti yawe dukunze kwita amamega ugashakisha amakuru yahari akazi aho kugirango umare ayo mamega wiganirira cyangwa unirebera andi makuru adafite icyo arakumarira nubwo wenda rimwe narimwe nayo aba aringombwa.

Birashoboka ko waba wifitiye izindi mbuga usanzwe wishimira gusura ariko twaguteguriye n’izindi ushobora kujyaho ukoresheje telefone yawe maze ukabonaho amakuru atandukanye y’akazi ndetse ninama zingenzi murugendo rwo kuva mubushomeri cyangwa rwo kuzamura ubumenyi mumwuga wawe:


Urubuga rwa mbere:Indeed

Uru narwo ni urubuga rufasha abashaka akazi kuba babona urutonde rwimyanya yakazi iri ku isoko; bakaba banashyiraho imyorondoro yabo kugirango abakoresha babe bashobora guhitamo abakozi bagendeye kuri iyo myirondoro iba yarashyizwe kuri uru rubuga mumashami n’ahantu bitandukanye.

Ukoresheje uru rubuga ushobora kumenya aho akazi gahererereye;umushahara gateganirijwe;Imyirondoro y’utanga akazi;gukurikirana intambwe kuyindi y’ubusabe bwawe;kuzajya umenyeshwa ko habonetse akazi gashya n’ibindi.


Urubuga rwa kabili: LinkedIn

Uru ni urubuga rukoreshwa n’abarenga Miliyoni 750 rukaba rufasha abantu bafite ubumenyi butandukanye kandi bari muduce dutandukanye guhurira hamwe bagasangira ubumenyi,ubunararibonye ndetse bakanarangirana akazi biciye kumatangazo ashyirwa kuri uru rubuga.

Ukoresheje uru rubuga ushobora: Gushyira ahagaragara umwirondoro wawe;

Kumenyana n’abandi bantu bashya barimo n’abo muhuje umwuga bityo mukajya musangira amakuru y`akazi.

Gushakisha nokuba wasaba akazi mumyanya iri ku isoko ndetse nokuba nawe wagashyiraho niba wifuza kugatanga.

Gusangira n`abandi amakuru n`ubumenyi bijyanye n`umwuga wawe;

Kuba wabaza cyangwa ukagisha inama z`umwuga ukora kubandi bigeze guhura nibyo waba uhuriye nabyo mukazi kawe nibindi.




Urubuga rwa gatatu:www.trigyn.com

Uru akaba ari urubuga rw`ikigo trigyn kimaze imyaka isaga 35 mukazi ko gushakira ibigo bitandukanye abakozi ariko by`umwihariko ibigo mpuzamahanga kikaba gikorera mubihugu birenga 25 mumigabane itandukanye y`isi. Nubwo bakora indi mirimo itandukanye;ushobora kubona urutonde rw`imirimo bashyize ku isoko maze ukagerageza amahirwe.

Urubuga rwa kane: https://jobs.unicsc.org/

Uru narwo ni urubuga ushobora gusura maze ukabonaho amakuru atandukanye ndetse n`urutonde rw`imirimo iba iri ku isoko mubihugu ndetse no mumashami atandukanye by`umwihariko mumashami y`umuryango w`abibumbye UN.

Urubuga rwa gatanu: Https://careers.un.org/

Urubuga rwa gatandatu: https://jobs.unops.org/

Uretse kandi izi mbuga tubabwiye hejuru; ushobora no gukoresha izindi mbuga nka Glassdoor; Monster; CareerBuilder; SimplyHired; ZipRecruiter nizindi maze wabona ahari akazi kajyanye numwirondoro wawe ntuzuyaze mukugerageza amahirwe.










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here