Uko wakwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga

0
5283

Murwego rwogufasha ndetse no korohereza abifuza kwiyandikisha no gukorerera uruhushya rwaburundu rwo gutwara ibinyabiziga, urubuga IREMBO rwateguye inyandiko inaboneka kuri urwo rubuga ifasha ndetse ikanayobora umuntu wese wifuza iyi serivisi.

Iyo nyandiko iteye kuburyo bukurikra:




 ICYITONDERWA: Muramenyeshwa ko imyanya yo kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye itaboneka muri aka kanya. Kugira ngo mumenye igihe imyanya izabonekera, musabwe gukomeza gukurikirana amatangazo ya Polisi y’Igihugu. Abasaba baributswa guhora bagenzura amakuru buzuza biyandikisha kubera ko adashobora gukosorwa mu gihe kode yo kwishyura yamaze gutangwa.

Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba uruhushya mu gutwara ikinyabiziga.  Usaba ashobora guhitamo gukora ikizamini muri ibi byiciro: A, B, cyangwa F. Usaba abana n’ubumuga ashobora guhitamo icyiciro cya A1 cyangwa B1 mu gihe byemejwe na Polisi y’Igihugu. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza dosiye bitwara umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 10,000 Frw. Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8, aho umwanya uhabwa abandi mu gihe waba utishyuriwe.

Icyo ugomba kumenya: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Ukimara kwishyura, uhita uhabwa umwanya uhuye n’itariki ndetse n’aho ikizamini kizakorerwa nk’uko wabisabye.

Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.

Ibikenewe:

  • Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda ndetse n’uruhushya rw’agateganyo rugifite agaciro.

  • Uwataye uruhushya rw’agateganyo cyangwa rwaracyuye igihe ntiyemerewe gusaba iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora.




Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe

    1. Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

      1. Hitamo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu” maze ukande kuri Saba.

Kanda hano usome iyi nyandiko y`umwimere kurubuga rw`irembo



















LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here