Uko wafungura Youtube Channel yawe kubuntu

0
3480

Nkuko mubimenyereye, muri iki gice cyacu cy’ikoranabuhanga, dukomeje kugusangiza amakuru atandukanye ku ikoranabuhanga dusanzwe dukoresha cyangwa se tubona ariko ugasanga bamwe muritwe  batazi uko bikora.

Muri iyi nkuru, tugiye kukubwira muri make ibijyanye na youtube ndetse n’ukuntu wakwikorera umurongo/channel wawe bitagusabye amafaranga cyangwa se ubundi bufasha.

Youtube yatangijwe taliki ya 14 Gashyantare mu mwaka wa 2005 ikorwa n’abakozi batatu (3) ba paypal bagamije kujya babika ama videos yabo muburyo bw’igihe kirekire. Yaje kwamamara igenda ikura biza gutuma igurwa na google mu mwaka wa 2006 .

Kugeza magingo aya, Youtube iri muri  porogaramu za mudasobwa  5 zambere zikoreshwa n’abantu benshi kw’isi barimo nabayibyaza umusaruro w’amafaranga nkuko ushobora kuba warabyumvise.

Izi ntambwe 5 akaba arizo zingenzi wanyuramo kugirango ushobore gukoresha youtube ukoresheje umurongo wawe bwite:

1.Banza ukore email yawe ariko uyikorere muri Gmail

2.Fungura porogaramu/Application yawe ya youtube

3.Injiramo  (sign in) ushyiremo ya Email yawe ya Gmail wakoze

4.Hitamo ahanditse channel noneho ukande create a new channel

5.Hitamo izina wifuza kwita channel yawe ubundi ukande Save cyangwa Create.

Twibukiranyeko gukora ibi ntamafaranga bitwara ko ari ubuntu. Igihe wagira imbogamizi mukuyikora cyangwa ikindi kibazo kijyanye n’iyi nkuru, wagisangiza abakunzi bacu ukinyujije muri comment.

Izindi nkuru wasoma bijyanye

1.Uburyo bworoshye wakoresha ugahindura ifoto yawe kuri facebook 2020!

2. Uko wasoma ubutumwa bwasibwe kuri whatsapp

 




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here