Uko bahitamo amabara akoreshwa kwa muganga

0
898

Mubihe binyuranye ndetse no mumavuriro anyuranye wabashishe kugeramo wenda urwaye cyangwa urwaje, wagiye ubonamo amabara atandukanye kubikoresho bikoreshwa kwa muganga birimo imyenda y`abarwayi, imyenda y`abaganga n`abaforomo, amashuka n`ibiringiti, ibitambaro bitandukanye byo kwa muganga n`ibindi.

Birashobokako utigeze ubitekerezaho cyangwa ngo ubitindeho ariko buriya ariya mababra ntabwo bayahitamo uko biboneye hari byinshi byitabwaho munyungu z`umurwayi ndetse n`abaganga ubwabo.

Nkuko tubikesha raporo yakozwe n`ikigo cyitwa CHD (Center for Health Design) ndetse n`ibiganiro amarebe.com yagiranye n`abantu batandukanye bameneyereye kandi bakora mumavuriro akomeye hano murwanda, twasanze amabara akoreshwa mubigo bitanga ubuvuzi uhereye kubikuta by`inzu z`abarwayi, laboratwali ndetse ukageza no munzu y`iseta (Operationg room/salle d`opperation) agira ingaruka nini kumigendekere myinza y`ubuvuzi ndetse no kumererwa neza kw`abarwayi ndetse n`abaganga.

Bimwe mubigomba  kwitabwaho muguhitamo amabara yo kwa muganga 

1. Ibyumba by`abarwayi: Abarwayi bagomba kwiyumva nkabari ahantu hasanzwe. (Feeling at home)

Nubwo ntabyemezo byinshi byahuririweho n`abashakashatsi muburyo amabara agira uruhare mugukira kw`umurwayi uri kwa muganga/mubitaro, amambara y`aho umurwayi arwariye ahindura byinshi mubyiyumviro n`amaranga mutima bye.

Kubushakashatsi bwakorerwe kubintu 68 bishobora gufasha umurwayi uri mubitaro, abarwayi bose bagaragajeko bahitamo kurwarira mucyumba gisize amarange y`ibara ryerurutse ndetse nogukoresha ibindi bikoresho byose by`iryo bara nk`imyenda y`abarwayi, amashuka, intebe n`ibindi. Ibi kandi bikaba bigabanya stress yaba kumurwayi ndetse no kubamurwaje.

Ikindi nuko amabara apika cyane ubu bushakashatsi bwagaragajeko ananiza (mumutwe) yaba umurwayi ndetse n`abarwaza. Akaba rero atari byiza kuyakoresha aho abarwayi barwariye cyangwa bazatinda cyane nk`aho abarwayi bategerereza (waiting area),munzu z`indembe (Emergency ande Intersnive care uties,,,,)

2. Aho abaganga n`abaforomo bakorera (Employee spaces)

Guhitamo amabara akwiriye, bifasha kandi abaganga n`abaforomo kumva bameze neza igihe barimo kwita kubarwayi doreko baba bagomba gukora igihe kinini, kuba bahorana stress kubera imiterere y`akazi ko kuvura ndetse no guhagarara igihe kinini.

Kubwizi mpamvu rero, aba nabo baba bakeneye ahantu hatuje ho gufatira akaruhuko gatoya ngo babone uko bakomeza akazi kabo. .

Inyigo zitandukanye zakozwe zagiye zigaragaza ko ibyumba birimo amarangi agaragara cyane ndetse n`urumuri ruhagije aribyo aba baganga bahitamo gufatiramo akaruhuko kabo gatoya mugihe abenshi bahitamo ibyumba bitabona cyane kandi binafite urumuri rugereranije igihe bashaka kuruhuka igihe kinini.

3. Ibyumba babagiramo abarwayi/Iseta (Operating rooms):

Muri ibi byumba, abaganga babaga abarwayi (surgeons and surgcal nurses) baba bitaye gusa ku ibara ritukura cyangwa se amaraso!

Ibi birasobanura cyane impamvu muri ibi byumba by`iseta udasangamo ibara ry`umweru risanzwe ari ntagereranywa mubindi bice byinshi by`ibitaro,ahubwo ugasanga hakoreshwa gusa inkuta n`ibikoresho bifite ibara ry`icyatsi kibisi cyangwa n`ibara ry`ubururu kugirango bitandukanye n`ibara ritukura ry`amaraso y`abarwayi.

Ikindi twabibutsa nuko imyenda umurwayi aba yambaye cyangwa se ibyo aba aryamyeho igihe ari mu iseta bigomba kuba ari ubururu cyangwa icyatsi kibisi.

Kuberako iyo umaze igihe kinini ureba ibara rimwe ukomeza kubona uduce twaryo igihe urebye murindi bara (afterimage effect),nibyiza cyane kutambika ndetse no kutaryamisha umurwayi kumyenda y`umqweru cyangwa se ngo tugire inkuta z`umweru.

4. Ibyumba by`abarwayi b`abana:

Uburyo ibyumba by`abarwayi bitunganywa, hashingirwa kandi kuburwayi bwabo ndetse n`imyaka yabo aho usanga nko mubyumba abana barwariramo usanga hateyemo amarange y`amabara ndetse n`ibishushanyo by`abana bifasha abana barwaye kwiyumva nkabari murugo iwabo mugihe cyose bamara kwa muganga.

Kubijyanye kandi no gutunganya ibyumba by`abarwayi hagendewe kuburwayi, raporo ya CHD itanga urugero rw`umurwayi ufite indwara yitwa jaundice/yellowing aho bakomeza bavugako abaganga bashobora kugorwa no kuyibona igihe barimo gusuzuma umurwayi mugihe inkuta zose zaba ari umuhondo cyangwa ubururu.

5. Amabara ahindura imitekerereze y`umurwayi

Nubwo ntabimenyetso bifatika byigeze bigaragazwa, gukoresha amabara hagendewe kubazivuriza cyangwa kumirimo izakorerwa aha cyangwa hariya, amabara ashobora cyane kuzana impinduka mumikoreshereze y`icyumba ndetse nugufasha umurwayi mumikirire ye binyuze mubyiyumvo n`imitekerereze akomeza kugira abitewe n`ahantu heza arwariye.

Tubifurije ubuzima buzira umuze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here