Ubuvuzi bugeze kure. Umuntu ashobora guterwaho ubugabo umubiri ukongera gukora neza!

0
754





Ubundi ikoranabuhanga ryo guhuza ibice by`ibihingwa bitandukanye bikabyara igihingwa kimwe, ni igikorwa kimenyerewe mubuhinzi aho agashami k`igiti runaka gaterwa kukindi giti kagakomeza gukura ndetse no kwera imbuto nkaho kakiri kugiti cyako bwite.

Igitangaje kurushaho, ni intambwe ikomeye ubuvuzi bumaze kugeraho aho umuntu watakaje ibice bimwe by`umubiriwe ashobora guhabwa ibindi bice bigasimbura ibyangiritse cyangwa se ibyatakaye ndetse bigakora neza nk`ibyo yarasanganwe.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye bikorera mugihugu cy`ubufaransa, mumyaka itandukanye iri korana buhanga ryashoboye gusubiza abantu  batari bakeya ibice by`umubili wabo bari bamaze gutakaza kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe mungero z`ibitangaza bivugwako byavuye muri iri koranabuhanga ni izi zikurikira:

Mumwaka w`2008 mu gihugu cy`ubudage umuhinzi mworozi w`umudage wari ufite imyaka 54 yahawe amaboko abiri nyuma y`imyaka 8 aburiye amaboko ye mumpanuka y`akazi.

Mumwaka w`2008 mugihugu cya Espagne, umuntu wari ufite imyaka igera muri 20 yahawe amaguru ye yombi nyuma yo gutakariza amaguru ye mumpanuka yo mumuhanda.

Mumyaka y`2007 ndetse na 2014, mubihugu by`ubushinwa ndetse n`Afrika y`epfo, nyuma yogutakaza ubugabo bwabo, abantu babili batandukanye bashoboye guhabwa ubundi bugabo ndetse umwe muribo ashobora no kubyara nkuko bisanzwe.





Mumwaka w`2010, mugihugu cy`ubufaransa umurwayi witwa Jerome w`imyaka 35 wari warangiritse isura yose kubera uburwayi yashoboye guhabwa isura y`umuntu wari witabye Imana, akaba yaravuwe n`umuganga witwa Professeur Laurent Lantieri, wakoreraga mubitaro bya kaminuza bya Créteil ahitwa Val-de-Marne

Mumwaka w`2013 mugihugu cya Suede, abaganga bashoboye guha nyababyeyi abagore bari barazikuwemo. Izi nyababyeyi zabaga zivanywe kubagore bamaze gucura.

Mumwaka w`1967 mugihugu cya Afrika y`epfo, bwambere umugore w`imyaka 25 yasimburiwe umutima n`umuganga w`umutima wo mugihugu cya Afrika y`epfo nubwo uwo muurwayi yaje gupfa nyuma y`iminsi 12 gusa nyuma yo guhabwa uwo utima.

Icyakora ibibinyamakuru bikomeza bivugako ubu ikigikorwa gisigaye gikorwa mubihugu byinsi biturutse kubwitange bw`uyu muganga.



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here