Ubutumwa bw`umwaka mushya muhire wa 2024 kubakunzi b`AMAREBE.COM

0
3475

Bakunzi bacu;

Dufite ibyishimo byinshi dutewe n`urugendo twagendanye namwe. Imyaka tumaranye yatubereye umugisha mwinshi.

Kudukurikira,Inama ndetse n`ibitekerezo byanyu byatubereye imbaraga zakomeje kuduteza intambwe zituganisha mukunoza ibyo dukora kandi munyungu z`abatari bakeya.

Kudusangiza ibyiza mwashoboye kugeraho biciye kurubuga AMAREBE.COM ndetse n`imbuga zitandukanye ziyashamikiyeho (Feedback) byatwongereye imbaraga mugushaka amakuru afasha mukubona akazi, ndetse no kumenyera gahunda zitandukanye kandi zingenzi kugihe.

Ibyo byose bitumye dufatanya namwe gushima Imana kubabonye akazi muri rusange ariko by`umwihariko binyuze kumakuru bakuye kumbuga zacu. Tukaba tunabonyeho nogutera imbaraga abatarakabona tunasangira ibyiringiro n`icyizere ko nabo isaha yabo nigera bazakabona.

Uyu ukaba utubereye umwanya w`ingenzi mukubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024 tubifuriza kuzabonamo ibyiza byose imitima yanyu yifuza ndetse nokubona inzozi zanyu ziba impamo.

Tunaboneyeho umwanya wogushishikariza abakunzi bacu batarashobora kujya kurubuga rwa Telegram ko bakoresha link ikurikira bakajyaho murwego rwo kwirinda kuba bazatakaza amahirwe yo kudukurikirana igihe whatsapp yacu yaba yagize ikibazo.

Kanda hano ujye kuri group ya amarebe job telegram

Imana Ibahaze uburame; muramane n`AMAREBE.COM

Turabakunda. 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here