Ubutumwa bw`umwaka mushya muhire wa 2023 kubakunzi b`AMAREBE.COM

0
6110

Bakunzi bacu;

Dufite ibyishimo byinshi dutewe n`urugendo twagendanye namwe. Imyaka tumaranye yatubereye umugisha mwinshi.

Kudukurikira,Inama ndetse n`ibitekerezo byanyu byatubereye imbaraga zakomeje kuduteza intambwe zituganisha mukunoza ibyo dukora kandi munyungu z`abatari bakeya.

Kudusangiza ibyiza mwashoboye kugeraho biciye kurubuga AMAREBE.COM ndetse n`imbuga zitandukanye ziyashamikiyeho (Feedback) byatwongereye imbaraga mugushaka amakuru afasha mukubona akazi,amahirwe yo kwiga ndetse no kumenyera gahunda zitandukanye kandi zingenzi kugihe.

Ibyo byose bitumye dufatanya namwe gushima Imana kubabonye akazi muri rusange ariko by`umwihariko binyuze kumakuru bakuye kumbuga zacu. Tukaba tunabonyeho nogutera imbaraga abatarakabona tunasangira ibyiringiro n`icyizere ko nabo isaha yabo nigera bazakabona.

Uyu ukaba utubereye umwanya w`ingenzi mukubifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 tubifuriza kuzabonamo ibyiza byose imitima yanyu yifuza ndetse nokubona inzozi zanyu ziba impamo.

Imana Ibahaze uburame; muramane n`AMAREBE.COM

Turabakunda. 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here