Ubutumwa 30 bwaryoshya umunsi mukuru w’amavuko w’uwawe.

0
43097

Bakunzi bacu, munyandiko zabanje twabasangije ubutumwa buryoheye ibihe bitandukanye by’urukundo. Munkuru yacu y’uyu munsi twabateguriye ubutumwa wagenera umuntu wawe, ukaryoshya umunsi we w’amavuko.




I. Kumuntu wakugiriye neza

1. Ntabwo mba mbayeho nkuko meze ubu  iyo ntakugira ndetse n’imbaraga wakoresheje. Nkwifurije ibyishimo  uyu munsi ndetse n’iminsi yose.

2. Inzira unyuramo yuzure urukundo no gutsinda wifuza. Warakoze kubwabyose wankoreye.




3. Umunsi mwiza w’amavuko kuri wowe .Nibaza uko narikubaho ntagufute. Ntusanzwe kurinjye. Ndagushimiye kubwabyose kandi nkwifurije kuryoherwa n’uyu munsi udasanzwe.

4. Akamaro wangiriye kantegetse kukwifuruza umunsi mwiza w’amavuko inshuro nyinshi. Nkwifurije umunezero nokugera kunzozi zawe.




II. Kunshuti yawe

1.Umunsi mwiza w’amavuko nshuti yanjye y’amagara. Warakoze kunkunda kurusha uko undiwese ankunda.

2. Nkwifurije indi myaka myinshi dukundana kandi twishimana. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.




3. Sinabona uko mvuga ibyiza byo gukundana nawe. Warakoze kubwa byose nibuka. Umunsi mwiza w’amavuko.

4. Uyumunsi ugire umunsi mwiza. Ukwiriye kuwifurizwa.  Warakoze kumbera inshuti ugatuma menya icyo kwishima bivuze. Ugire munsi mwiza




5. Ntewe ishema no kwizihiza uyumunsi  ndikumwe n’inshuti idasanzwe nkawe. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.




III. Duto kandi turyoshye.

1. Umunsi mwiza w’amavuko! Umunsi wawe wuzuremo urukundo n’ibyishimo.

2.Ndizerako uyumunsi ukuryohera kurusha indiminsi y’amavuko wagize. Komeza wisekere!

3.Ugire umunsi mwiza. Komeza wishime nkuko usanzwe.

IV. Kumuvandimwe wawe

1. Umunsi mwiza w’amavuko. Muvandimwe, uri uwigiciro. Warakoze guhorana nanjye. Ndakubaha cyane.

2.Muvandimwe, umunsi mwiza w’amavuko. Warakoze kuba uwo uriwe kurinjye. Kuvukana nawe ni iby’agaciro.

3.Umunsi mwiza w’amavuko Muvandimwe. Komeza ukurire hafi yanjye.

4. Muvandimwe nkunda cyane, warakoze gukomeza kumbera urugero rwiza. kubana nawe byampaye igisobanuro cy’ isi. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

V. Ku umukunzi wawe

1. Mutima, ugire umunsi mwiza w’amavuko. Ndizerako uyumumsi ukubera udasanzwe.

2. Rudasumbwa, umunsi mwiza w’amavuko. Sinabona amagambo yasobanura icyo uvuze kurinjye.Warakoze kuntwara umutima nogukomeza kuwutetesha. Iminsi ikomeze ikubere myiza.

3. Ubuzima butarimo urukundo rwawe  ntagisobanuro bwaba  bufite. Mpora nishimira uko tubanye. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

4. Uri imirasire yanjye y’izuba. Warakoze cyane gutuma ubuzima bwanjye bumurika kurushaho. Igitwenge cyawe nink’indirimbo nziza mumatwi yanjye, inseko yawe imurika no mumwijima w’icuraburindi. Ndifuza ko indi minsi y’amavuko twazayisangirira hamwe.

VI. Mugihe umunsi w’amavuko wahuriranye n’ ibindi bintu bikomeye.

1. Mbikuye kumuta, nishimiye kwizihizanya nawe uyu munsi udasanzwe . Ugire umunsi mwiza mukunzi.

2. Ishime cyane kandi inzozi zawe zibe impamo. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

3. Ibyiza biri imbere, ishimire umunsi wawe udasanzwe. Umunsi mwiza w’amavuko.

4. Uyumwaka ugutunguze ibyishimo n’umunezero. Nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko.

5.Ubu butumwa buvuye kumuntu ukuzirikana. Nkwifurije ibyiza byose kuri uyumunsi w’amavuko.

6. Uyu mwaka uzakubere udasanzwe muri byose. Ugire umunsi mwiza w’amavuko mukundwa!

7. Wakuze kuruta ejo hashize ariko nanone uri mutoya kuruta ejo hazaza.Nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko.

8. Kuba kure ntacyo bivuze mugihe ufite ukubereye byose! Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

9. Mbese ibilometero byinshi byagutandukanya n’umukunzi wawe? Isabukuru nziza!

10. Ndakwinginze ntuzimye buji butaraza! Ugire isabukuru nziza!

Izindi nkuru wasoma

1. Amagambo matoya cyane ariko agera kumutima w`uwo ukunda

2. Uri inkingi z’isi ntuyemo !.Izindi SMS z’urukundo wakoresha mugitondo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here