Uburyo wasaba akazi unyuze kurubuga rw’ ikigo cy’igihugu gishakira Leta abakozi

0
3044

Nyuma yokwakira ubusabe bwa benshi mubadukurikira, badusaba ko twabafasha mugusaba akazi banyuze kurubuga rw’ ikigo cya Leta  gishinzwe kuyishakira abakozi (Rwanda civil service Recruitment
Portal), twahisemo kuguha inshamake y’inzira wanyuramo ukadepoza ibyangombwa byawe ukoresheje iri koranabuhanga:

I. Intambwe yambere: Gufunguza account/Kwiyandikisha

Mugihe ari ubwambere ugiye kudepoza/ gusaba akazi ukoresheje uru rubuga, ningombwa ko ubanza kwiyandikisha (Gufunguza account)

Uko bikorwa:

a. Kanda hano winjire kurubuga

b. Kanda kuri “Start

c. Uzuza imyanya (form) baguhaye ( user name, email, ijambo ry’ibamga kandi wandukure mumwanya wabugenewe amagambo baguhaye hasi).

d. Kanda ahanditse “Register

e. Kurikiza andi mabwiriza baguhaye.

II.Intambwe ya kabili: Gusaba akazi/ kudepoza:

Igihe wamaze kwiyandikisha/gufunguza account, noneho ushobora kwinjira kurubuga ukoresheje account ya we maze ukadepoza kumwanya wifuza.




Uko bikorwa:

a. KandaUpdate your profilemaze winjire kurubuga

b. Uzuza imyanya baguhaye ukoresheje kimwe muri ibi:  User name ; e-mail cyangwa numero y’irangamuntu.

C. Uzuzamo rya jambo ry’ibanga wahisemo muntambwe yambere.

d. Kanda kuri Login.

Aha ngaha uzahita uhabwa umwanya wogushyiramo ibyangombwa bisabwa kumwanya w’akazi runaka ugiye kudepozaho maze ukurikize amabwiriza.

Tubibutse kandi ko uru rubuga rutanga n’uburyo bwokuba wahindura ijambo ry’ibanga cyangwa ugahabwa irindi igihe waryibagiwe.

Ushobora kandi:

1. Kongera ibyangombwa runaka muri dosiye wadepoje mbere. Ibi ukaba ubikora wifashishije gukanda ahanditse ” Go to your profile

Amahirwe masa!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here