Nkuko bisanzwe muri iki gice cyacu cy’ikoranabuhanga, tubasangiza ibintu duhuriraho mubuzima bwaburi munsi nyamara ugasanga bidusaba nibura kubigiraho ubumenyi bw’ibanze.
Muri iyi nkuru, turavuga uburyo ushobora guhindura ifoto yawe kuri facebook (profile picture) kugirango urubuga rwawe ruhore runogeye abarusura.
Tukwibutse ko Facebook ari urubuga rwatangiye taliki ya 4 gashyantare mu mwaka wa 2004 rushinzwe n’umugabo witwa Mark Zuckerberg, tukaba turwifashisha duhana ibitekerezo n’amakuru atandukanye, amafoto, ubucuruzi ndetse n’ibindi binyuranye. Nkuko twabivuze tugitangira, dore zimwe munzira zagufasha guhindura ifoto yawe kuri facebook kandi ukoresheje igihe gito.
1.Injira muri Application yawe ya facebook
2.Kanda kw’ifoto wari usanzwe ukoresha
3.Hitamo Upload photo niba ifoto yawe iri muri gallery/ mububiko bwa telefone cyangwa mudasobwa yawe;
4.Hitamo take a photo niba ushaka gufotora ifoto nshya;
5.Kanda akamenyetso ka (vi) kamenyerewe kuruganda rwa Nike
6.Kanda Upload biraba birangiye.
Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi watwandikira muri comment kandi ntiwibagirwe gusangiza abakunzi b’amarebe.com.