Ubuhamya bukora kumutima kubibera kwa Muganga

1
1168




Ndengera ubuzima bw`abarwayi n`ubwo ntari umuganga!

Aya ni amagambo twabwiwe n`umukozi ukorera mubitaro bimwe byo mumugi wa Kigali ubwo yaganiraga n`urubuga  amarebe.com.

Ubundi abantu benshi usanga batumva kimwe inzego z`imirimo/akazi dukora buri munsi aho bamwe bahora bitana bamwana bavugako aribo bafitiye ibigo bakorera akamaro kurusha abanda, ndetse ko badahari akazi katagenda neza.

Ibi rero byateye urubuga “amarebe.com” kuganira n`umwe mubakozi bashinzwe gukora ndetse no gukwirakwiza umwuka w`abarwayi muri ibyo bitaro atubwira byinshi atekereza kukazi akora  nkuko murabyisomera hasi.

Mbese watwibwira mumagambo make?

Nitwa Dusengimana Faustin, nkaba maze imyaka irenga umunani (8)nkora akazi ko gukora no gukwirakwiza umwuka w`abarwayi (oxygen) muri bimwe mubitaro bikorera mumugi wa Kigali.

Wadusobanurira muri make akazi kawe n`icyo kamariye abagenerwabikorwa?

Muby`ukuri, aka ni akazi gashingiye mugutunganya no kugeza/gukwirakwiza umwuka w`abarwayi mu byumba bitandukanye by`ibitaro nkoreramo, akaba rero ari akazi nkunda cyane atari ukuberako kantunze n`umuryango wanjye gusa ahubwo kanatuma mbaho nishimiye uruhare ngira mukuramira ubuzima bw`indembe ziba zikeneye guhabwa umwuka mugihe ziri kwa muganga.

Nubwo ntari dogiteri cyangwa umuforomo, ngira ibyishimo  byinshi iyo mbonye umurwayi warurembye hanyuma akaza koroherwa nyuma yoguhabwa ubuvuzi bunyuranye burimo no guhabwa wamwuka nazanye aho yararwariye, doreko abenshi mba naramaze nokubafata mumutwe kubera kubageraho kenshi!




Ni iyihe ngorane ikomeye ujya uhurira nayo mukazi kawe?

Birumvikana ntakazi katagira imbogamizi, ariko njyewe ikijya kimbabaza kurusha ibindi nukuba namenyako umwe mubarwayi twahaga umwuka yitabye Imana. Gusa ndihangana ngakomeza gufasha abandi barwayi.

Indi mbogamizi nukumva bamwe mubakozi dukorana umunsi kumsi (Nubwo Atari benshi) bakoresha imvugo itariyo igira iti << babandi baterura ogisijeni (oxygen) >> mbese ukabona arinkaho batazi umurimo dukora nyamara birengagije ko dutanga umunsanzu mukurengera ubuzima bw`indebe!!

Dushimiye Faustin kubuhamya bwe bwiza adusangije.

Twese hamwe turengere ubuzima

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here