U Rwanda rufunguye Umupaka wa Gatuna

0
4137

Guverinoam y’u Rwanda yatangaje ko guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri ine uwo mupaka ufunze, ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwarahagaze.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano ndetse akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ku wa ku wa Gatandatu taliki ya 22 Mutarama 2022.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yuma yo kwakira Lt Gen Kainerugaba, Guverinoma y’u Rwanda yasanze hari intambwe nziza imaze guterwa na Uganda mu gukuraho imbogamizi ku buhahirane bw’ibihugu byombi.

Umupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi ku ruhande rw’u Rwanda, ukaba  unyuraho urujya nuruza rw’abantu bava mu Rwanda bajya muri Uganda ,abava muri icyo Gihugu baza mu Rwanda.




Ni wo mupaka ukoreshwa cyane haba ku bakora ubucuruzi ndetse n’imodoka nini zikoreye ibicuruzwa bitabashije gutwarwa n’indege. Ifungwa ry’uyu mupaka ryagzeingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu byombi buteza igihombo cy’amamiliyari y’amafaranga yatikiy mu myaka igera kuri ine iyo mipaka imaze ifunzwe.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nkuko bikorwa ku yindi mipaka yose y’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, u Rwanda na Uganda bigiye gufatanya mu gushyiraho ingamba mu kurushaho koroshya urujya n’uruza rw’abantu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi kuva mu myaka igera kuri itanu ishize. Mu myaka itatu ishize, ibiganiro byakozwe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ntibyigeze bitanga umusaruro.

Ibyo biganiro byagiye bibanzirizwa n’inama zihariye za Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n’intumwa z’Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko byose byagiye biba imfabusa kuko Leta ya Uganda yakomeje gutsimbarara ku byo yiyemeje kureka mu masezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu muri Kanama 2019.

Guverinoma y’u Rwanda yamaze igihe kinini ishinja Uganda gucumbikira no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa P5, FLN, inyeshyamba za FDLR n’iyindi kuri ubu binavugwa ko yakomereje ibikorwa byayo byo kugaba ibitero ku Rwanda mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Uganda kandi ishinjwa guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, no kubangamira ubukungu bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

Komisiyo yashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yagombaga kugenzura ibimaze gukorwa kuva Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Perezida Museveni, bashyira umukono kuri ayo masezerano muri Nzeri 2019.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikomeye ku bushake bwo gukemura ibibazo byaranzwe hagati y’ibihugu byombi, ikaba inizeye ko uyu mwanzuro wo gufungura umupaka uzagira uruhare mu kwihutisha ibikorwa byo gukuraho agatotsi kose katezaga urwikekwe mu mubano wabyo.

Source: Imvaho nshya










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here