Dukurikije umubare w`abakomeje kudusaba ko twabafasha mugusaba akazi (Kudepoza) banyuze kurubuga rw’ ikigo cya Leta gishinzwe kuyishakira abakozi (Rwanda civil service Recruitment Portal) by`umwihariko hifashishijwe uburyo buvuguruye bwa e-recruitment, twahisemo kongera kubasangiza intambwe kuyindi kunzira wanyuramo ugasaba akazi ukoresheje iri koranabuhanga ndetse ukaba wanakurikirana aho ubusabe bwawe bugeze uhereye kumunsi wadepojeho.
Gufunguza account/Kwiyandikisha
Mugihe ari ubwambere ugiye kudepoza/ gusaba akazi ukoresheje uru rubuga, ningombwa ko ubanza kwiyandikisha (Gufunguza account). Iyi account kandi ninayo uzajya ukoresha n`ikindi gihe uzajya ukenera gusaba akazi mubigo bya Leta ukoresheje ubu buryo.
Uko bikorwa:
a. Kanda hano winjire kurubuga rwa MIFOTRA maze ubone page ikurikira
b. Kanda ahanditse Register
c. Uzuza iyi mbonera hamwe /form ikurikira maze uyohereze ukanze kuri Submit
Mugihe umaze gukanda kuri Submit, bazahita bakubwirako account yawe yakozwe neza bahite bagusaba kujya kuri email yawe/inbox kurebayo ijambo ry`ibanga baguhaye
d. Akira ijambo ry`ibanga/Password/Mot de Pass
Nyuma yo korereza form yujuje neza, ihutire kujya kuri email yawe cygwa se in box (Iyo wakoresheje wuzuza form) urebeho ijambo ry`ibanga/Password/Mot de passe wohererejwe.
e. Injira muri account yawe umaze gufungura
Ubu noneho uba ushobora gutangira bundi bushya (Kwinjira kurubuga rwa MIFOTRA) ugakanda noneho kuri Login maze ukuzuzamo user name yawe na rya jambo ry`ibanga/mot de pass /pass word wahawe.
Numara kwemeza,urahita usabwa guhindura no kwemeza iyi password yawe kugirango ukore iyo uzajya wifashisha n`ikindi gihe.
f. Depoza cyangwa saba akazi kumwanya wifuza.
Ukimara kwemeza, urahita ugera kurutonde rw`imyanya yose iri ku isoko maze uhitemo umwanya wifuza kudepozaho. Kanda ahanditse Apply now maze ukurikize amabwiriza wuzuza ibisabwa byose maze wohereze/ Submit.
NB: Igihe wamaze kudepoza, ushobora kujya winjira muri account yawe (Login,……) maze ukajya kuri application hanyuma kuri Status maze ukareba uko ubusabe bwawe buhagaze.