Twiyibutse inzira zogukoramo ibizamini by`akazi online kubarimu n`abayobozi b`ibigo by`amashuli (Guhera kuwa 07/10/2021)

0
3612

Mugihe habura amasaha makeya ngo ibizamini kumyanya itandukanye yo muburezi ikorerwe ibizamini, ikigo cy`igihugu gishinzwe uburezi cyongeye kwibutsa abari bwitabire ibyo bizamini inzira zitandukanye bari bwifashishe mukubikora.

Reba inshamake y`uko biragenda:

  1. Umukandida agomba kuba yibuka username /email ndetse na Password yakoresheje igihe yasabaga akazi
  2. Injira /Fungura mashine yawe ukoresheje browser uhisemo (Google Chrome, microsoft  age, chromme,Opera,etc )
  3. Sura urubuga rw`abakozi ba Leta wandika  ”www. mifotra.gov.rw” mumwanya usanzwe wandikamo ibyo ugiye gushakisha kuri internet
  4. Hitamo e-recruitment
  5. Kanda kuri Login
  6. Shyiramo username /email yawe ndetse na Password maze wemeze kuri login
  7. Kanda kuri Applications maze ubone urutonde rw`imyanya wadepojeho.
  8. Reba imbere y`umwanya wadepojeho iburyo ahanditse Action maze ukande kuri Start exam (Ubwo uzahita ubona igihe ikizamini gitangiriye n`igihe kirarangirira)
  9. Kanda kuri Click here to view exam
  10. Kanda kuri Start timer (ikizamini ubwokiratangiye ndetse n`iminota igatangira kwibara)
  11. Kanda ahanditse show maze usome amabwiriza (Instructions) agenga ikizamini
  12. Hitamo ikibazo ushaka guheraho; ugisubize maze ukande kuri save bityo bityo. (Ikibazo umaze gusubiza gihita gihindura ibara).
  13. Ushobora kuba wasubira inyuma igihe ushaka kugira icyo uhindura . Kanda kuri nimero y`ikibazo ushaka gusubiramo
  14. Mugihe urangije gusubiza ibibazo byose no kubibika (Save); kanda kuri submit ubyohereze. Urahita uhabwa amanota wagize.
  15. Kanda close

Kanda hano urebe aka video kerekana izi nzira zose










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here