Ntidushidikanya ko umuntu wese yifuza kurangiza icyumweru ndetse akanatangira ikindi ari mubihe byiza mbese aruhutse mu mutima no mumubiri!
Dufatanyije nawe gushima Imana wowe umeze neza ariko tunakomeza uwo ariwe wese bitagendekeye uko abyifuza tukubwira ngo birashoboka ko kurira byararira umuntu nijoro ariko bwacya mugitondo impundu zikavuga!!
Akira iyi ndirimbo “YAMPINDURIYE UBUZIMA” nk`impano y`icyumweru igufashe gukomeza cyangwa kongera kuryoherwa n`ubuzima:
- Kera nkiri mubyaha, ntarizera Yesu wabambwe;
Nari mu mwijima sinarinzi Imana Rurema.
Maze kwizera Yesu,byose byahindutse kuba bishya
Yanyambitse umwambaro wo kwera ampa n`ubugingo
Ch:
Yampinduriye ubuzima
Yampinduriye amateka
Yangize Umwana w`Imana Ihoraho
2. Mbega umurimo Yesu yakoze ukuntu ari mwiza
Niwo wankuye mu mwijima unzana mumucyo
Wampinduye umwana w`Imana kubwo Kwizera
Yesu yaranesheje
3. Byose byararangiye; Yesu yaranesheje
Yarazutse mubapfuye; Yesu yaranesheje
Yicaranye n`Imana Data; Yesu yaranesheje
Turirimbe tunezerwe Uesu yaranesheje
Kanda hano urebe video y`iyi ndirimo