Tugume murugo dusoma Bibiliya: Subiza ibi bibazo wifashishije Bibiliya, udusangize igisubizo cyawe muri comment.

0
1247

Bakunzi bacu, murwego rwokurushaho guterana ingabo mubitugu muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo Covid-19, umwe mubakunzi bacu yadusabye kubasangiza ibibazo bijyanye n’ijambo ry’Imana, byadufasha kuguma murugo ariko tunasoma Bibiliya.




Nyuma yogusoma neza ibibazo, urajya usangiza igisubizo cyawe abandi badukurikira ukoresheje umwanya wa comment uri munsi y’ ibibazo. Buri gusubizo kirabanzirizwa n’inyuguti iranga ikibazo.

Urugero: 1. A:….                2. C:….

Garagaza umurongo wa Bibiriya igisubizo cyawe kibonekamo (aho bishoboka)




1. A. Sobanura wifashishije Bible impamvu mubana ba Yakobo hiyongereyeho abana ba Yosefu,

B. Vuga amazina yabo bana,
Unavuge abo basimbuye

2. A. Mose Yaramye imyaka ingahe?

B. Igabanyije mubyiciro bingahe?.

C. Bivuge

3.A. Hari umuhanuzi Imana yasabye gushaka Umugore w’Indaya,
Uwo ni inde?.

B. Uwo mugore yashatse ni inde?.

C. Vuga impamvu Imana yamutegetse gushaka iyo ndaya.




4.A. Umwanditsi wandikaga ibyo Yeremiya yahanuraga yitwaga nguki?.

5. Abisiraheri bagiye mu Misiri bari bangahe?.

6. Hari umwe mubana ba Yakobo waryamye kuburiri bwa Se .Uwo ni inde?.

7. A. Iriba Samusoni yafukuriwe nyuma yo Kwicisha abafiristiya akasaya k’indogobe ryitwaga nguki?.

B. Risobanura iki?.




8. Muntambara Yesuwa yarwaniye kuri Ayi,
Hari uwakoze kubyashinganywe.

Yitwa nde kdi yakomokaga muwuhe muryango?

9. Vuga izina ry’umugabo wagiraga inama Amunoni yafashe kungufu mushiki we Tamali

10. Vuga ubusobanuro bwaya mazina.

A. Ishimayeli.
B. Yobu
C. Daniyeli.
D. Samuel
E. Yosefu.




Tugume murugo twirinde Covid-19.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here