Suarez yavuze amagambo adasanzwe ubwo yahabwaga amahirwe yo gusezera Barcelona kumugaragaro!

0
603

Kuri uyu wa kane, Luis Suarez yahawe amahirwe yo gusezera Kuri Barcelona mu gihe hategurwaga ikiganiro n’abanyamakuru cyo gusezera kuri uyu mukinnyi, ni nyuma y’amakuru mpamo avuga ko uyu rutahizamu yerekeje muri Atletico Madrid.

Umukinnyi mpuzamahanga wa Uruguay yasohotse mu kibuga cya Camp Nou hamwe n’ibikombe bitandukanye yatsindiye. Mbere yo gusubiza ibibazo mu cyumba cy’abanyamakuru yagerageje gusezera kubafana babanye nawe neza kandi nabo bahamya kontacyo atabakoreye mu myaka itandatu babanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru basera Suarez yagize ati:

 “Iki nicyo gihe  nishimiye cyane mubuzima, Kuko nsohotse ahantu nakundaga mubuzima kandi mpasohotse nk’intwari. Nahakuye inshuti nyinshi kandi z’ubuzima bwose zinshimisha, mfite ibyiyumviro byinshi ntabona amagambo mbisobanuramo”.

Uyu mukinyi wimyaka 33 biragaragara ko yashoboye  kugera kunzozi ze cyane ko ubu asohotse muri iyi ekipe yanditse amateka nk’umukinnyi wa3 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka ku myaka 6 gusa yari ayimazemo,

Suarez kandi yagize ati:

“Kuza hano byari inzozi, Sinatekerezaga kugera kuri iyi mibare y’ibitego natsinze; buri gihe nagerageje gukora uko nshoboye kandi nkinisha umutima ukunda ikipe, nsoje nshimira mwe mwese twamaranye iyi myaka itandatu 6 yari itangaje”




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here