Sobanukirwa ubwoko bw`inkingo za COVID-19 unamenye ibibi n`ibyiza byazo

0
1895

Bakunzi bacu, ntidushidikanya ko benshi muri twe twamaze kumva ibyo gukingirwa icyorezo cya COVID-19 ndetse bamwe muri twe bakaba bamaze gufata icyiciro cyambere cy`uru rukingo.

Ariko se nubwo bimeze bityo, waba usobanukiwe ubwoko bw`inkingo bumaze kugera ku isoko? Waba se uzi aho zikorerwa, itandukaniro ryazo cyangwa se ibibi n`ibyiza byazo?

Twifashishije ibisobanro byatanzwe n`ikigo CDC gikurikirana iby`ubuzima  muri Amerika, twaguteguriye amakuru atandukanye asubiza ibibazo abatari bake bibaza kuri izi nkingo:

Nubwo ubwoko bugera kuri burindwi (7) bw`inkingo bumaze kugera ku isoko, ikikigo kiravuga cyane kuri butatu muribwo ari nabwo gitangamo inama ngo zikoreshwe cyane muri Amerika uretse ko bumaze no kugezwa mubindi bihugu bitandukanye n`u Rwanda rurimo doreko bamwe bamaze gufata icyiciro cyambere cy`uru rukingo: Ubwo bwoko ni ubu bukurikira:




  1. BNT162b2 (Pfizer)

Uru akaba ari urukingo rukorwa kubufatanye bwa sosiete 2 arizo Pfizer, Inc. yo mugihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na BioNTech yomugihugu cy`u Budage ndetse rukaba rujya runazitirirwa nk`izina bwite ryarwo.

Uru rukingo rukaba ruterwa mumutsi uri mugice cyo hejuru cy`akaboko ndetse rugaterwa mubyiciro 2 bitandukanijwe niminsi 21 uhereye igihe wafatayi urukingo rwambere.

Nkuko ikigo CDC gikomeza kibivuga, uru rukingo rushobora guhabwa abantu bose bafite kuva kumyaka 16 gusubiza hejuru keretse abafite ibibazo by`umwihariko.

Icyakora nubwo uru rukingo bivugwako rukingira kugeza kukigero cyan95% ariko koko ntabyera ngo de, uru rukingo ngo rufite n`ibibi  birimo ibi bikurikira:

Kubabara aho baruteye, Guhisha/gutukura aho baruteye,Kubyimbirwa, kumva umunaniro, kurwara umutwe, kuba wagira umuriro cyangwa gukonja bidafite impamvu,  isesemi ndetse no kubabara umutsi .

  1. mRNA-1273 (Moderna)

Uru ni urukingo rukorwa na Sosiyete ModernaTX, Inc.yo mugihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, rukaba ruterwa mumutsi wakaboko mugice cyo hejuru ndetse umuntu akaba arufata mubyiciro 2 bitandukanijwe niminsi 28 uhereye umunsi watereweho icyiciro cyarwo cya mbere.

Uru rukingo rwo rushobora guhabwa abantu bose bafite kuva kumyaka 18 gusubiza hejuru keretse abafite ibibazo by`umwihariko.

Ikigo CDC kikaba kivugako ururukingo rugira akamaro kugeza kukigero cya 94.1% ariko narwo rukagira ingaruka zitandukanye kubarufashe arizo: Kubabara aho baruteye, Guhisha/gutukura aho baruteye, Kubyimbirwa, kumva umunaniro, kurwara umutwe, kuba wagira umuriro cyangwa gukonja bidafite impamvu,  isesemi ndetse no kubabara umutsi. Icyakora iki kigo kigakomeza kivugako izi ngaruka zimara gusa iminsi mike zigashira.

  1. JNJ-78436735 (Johnson & Johnson)

Uru ni urukingo rukorwa na Sosiyete  Johnson & Johnson yo mugihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, rukaba ruterwa mumutsi wakaboko mugice cyo hejuru ndetse umuntu akaba arufata mucyiciro kimwe gusa.

Uru rukingo narwo rushobora guhabwa abantu bose bafite kuva kumyaka 18 gusubiza hejuru keretse abafite ibibazo by`umwihariko.

ururukingo rugira akamaro kugeza kukigero cya 66,3.1% rukaba runahuje ibibazo n`izindi twavuze hejuru birimo: Kubabara aho baruteye, Guhisha/gutukura aho baruteye,Kubyimbirwa, kumva umunaniro, kurwara umutwe, kuba wagira umuriro cyangwa gukonja bidafite impamvu,  isesemi ndetse no kubabara umutsi ariko ngo nabyo bikaba bidatinda gushira.

Uretse kandi ubu bwoko 3 tuvuze, tubibutseko hari n`izindi nkingo zatangiye gukoreshwa zirimo urwiswe  Astra-Zeneca  rwakozwe kubufatanye bw`ibigo 2 aribyo AstraZeneca ndetse na Kaminuza ya Oxyfold byombi byo mugihugu cy`ubwongereza nbwo hakomeje kugenda hagaragaramo ubufatanye n`ibindi bigo bitandukanye ku isi.

Uretse uru rukingo kandi twavua n`izindi nka Novavax, Sinovac, Sputnik V n`izindi.










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here