Sobanukirwa n’impamvu itera impumuro mbi mugitsina cy’umugore/umukobwa.

0
3298

Impumuro mbi mugitsina cy’umugore/umukobwa ishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi (infection) . Ubu burwayi bushobora gufata umugore wese ndetse bugashobora nokuba bwakwikiza cyangwase bugasaba gufata imiti ya antibiotique.




Ubusanzwe, buri gitsina cy’umugore kigira impumuro yihariye icyakora ishobora kugenda ihinduka ho gato ataruko yarwaye ahubwo bitewe n’iminsi y’ukwezi kw’umugore agezemo.




Niyo mpamvu umugore cyangwa umukobwa akwiriye kumenya neza impumuro y’igitsina cye kugirango umunsi yumvise itandukaniro rinini azagire amakenga ko ashobora kuba yafashwe n’uburwayi bwo mugitsina.

Twibukiranyeko mugitsina cy’umugore habamo ikinyabutabire  yitwa flore kigizwe naza bagiteri (bacteries) zitandukanye kikaba gishinzwe kurinda igitsina kwandura uburwayi butandukanye. Imihindagurikire rero y’izo bagiteri  nayo ishobora gutera impumuro itari nziza mugitsina cy’umugore.

1. Uburwayi (infection) iterwa no Kwiyongera gukabije kwa bagiteri yitwa Gardnerella vaginalis ubusanzwe ibamugitsina cy’umugore nkuko twabivuze hejuru ariko icyo gihe  ikaba yiyongereye ikaruta izindi. Ibi bikaba bitanga impumuro mbi mugitsina.

2.  Uburwayi bwandurira mumibonano mpuzabitsina bumenyerewe Ku izina rya trichomonase.




Ibukako impumuro mbi atariyo yonyine yakubwirako urwaye izi ndwara tuvuze ahubwo hashobora nokwiyongeraho kwishimagura, kuribwa, kocyerwa mugitsina, kuva mugitsina n’ibindi.




Ahangaha kandi zirikana ko hari izindi ndwara ndetse n’imyitwarire  bishobora gutiza umurindi infection zitandukanye. Muri byo twavuga:

  • Isuku nkeya cyangwa irengeje urugero
  • Umunaniro n’akajari bikabijep/stress
  • Imiti imwe n’imwe yo mubwoko bwa antibiotique,
  • indwara ya fistule
  • Cancer y’inkondo y’umura
  • Cancer yo mugitsina

Wakora ik?




Iyo udahise wivuza  infection yateye yampumuro mbi, ishobora gukura ikaba yaguteza izindi infections ndetse nokuba wabyara imburagihe (umwana adakuze) kumuntu utwite.

Ita cyane Ku isuku yomugitsina kandi wirinde gukoreshamo amasabune ubonye kuko bishobora kwangiza byabinyabutabire birwanya infection zo mugitsina.




Itondere uburyo wogosha hafi y’igitsina kandi ntumareho cyane kuko nabyo bizagufasha kurinda imyanda ishobora kwinjira mugitsina.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here