Sobanukirwa n ‘abafarisayo ndetse n’abasadukayo bavugwa muri Bibiliya

0
7172

Bakunzi bacu, benshi mubakunda gusoma Bibiliya cyangwa bagakurikirana amateka yayo, ntagushidikanya ko mwigeze gusoma cyangwa kumva ibijyanye n’ibyiciro bibili by’abantu bikomeye bivugwa mubitabo byinshi by’ivanjiri. Abo ni Abasadukayo n’abafarisayo.

Muri iyinkuru, twabateguriye byinshi kumateka yabo ndetse n’itandukaniro riri hagati yabo:




I. ABASADUKAYO

Aba bari bantu ki?




Mubuzima busanzwe bari abantu bakize, bafite imirimo ikomeye muri societe ndetse bagize igice kinini cy’inama nkuru y’igihugu yitwa Sanhedrin. Iki gice kandi cyitaga cyane kubirebana na politique y’igihugu kurusha iby’idini kandi ugasanga ntabusabane bagirana n’abaturage basanzwe (rubanda rugufi)




Bizeraga kandi basengaga bate?




Iki gice cyafata ibyanditswe nk’ibyavuye ku Mana yonyine, bagakunda gusigasira ubushobozi bw’ijambo ry’Imana cyane cyane ibitabo bya Mose. Abasadukayo bumvaga bihagije mu mibereho ku buryo batemera uruhare rw’Imana mubyo bafite.

Aba kandi bahakanaga umuzuko w’abapfuye uwo ariwo wose (Mat 22:23), bahakana ubuzima bw’inyuma y’urupfu n’ibizakurikira urubanza rw’inyuma y’urupfu, ndetse bakanahakana ukubaho kw’isi y’umwuka; abamarayika cg abadayimoni (Ibyakozwe 23:8).




II. ABAFARISAYO

Abafarisayo bo bari bantuki?




Mubuzima busanzwe aba bari abacuruzi bo mu cyiciro giciriritse, begereye cyane abaturage basanzwe (rubanda rugufi), bakaba ariko baragiraga ijambo nabo  munama nkuru y’igihugu (Conseil Supreme) barikuye ugukundwa cyane na rubandari rugufi




Bemeraga kandi basengaga gute?




Aba bafataga ibyanditswe nk’ibyahumetswe n’Imana bakagira imigenzo bagiye bahanahana kuva kuri ba sogokuruza babo kandi bakayiha agaciro
kangana nako baha ijambo ry’Imana kabone naho iyo migenzo itaba yanditse.
Uko imyaka yagiye isimburana, iyo migenzo yagiye yongerwa kw’ijambo ry’Imana bakabiha agaciro kangana.(Matayo 15:1-9; Matayo 23:5-6; Mariko 7:1-23)

Iki gice cy’abantu, kizeraga ko Imana itegeka byose ariko umuntu afite uruhare mu myanzuro ku buzima bwe, ndetse bakizera kuzuka kw’abapfuye (Ibyakozwe 23:7-8).

Abafarizayo kandi bizeraga ko inyuma y’urupfu hari ubundi buzima buzabamo ibihembo bikwiranye n’ibyo umuntu
yakoze akiriho ndetse bakizerako hariho
isi y’umwuka ibaho (abamarayika , abadayimoni)




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here