Sobanukirwa Bibiriya (igice cya mbere)

0
2639

Bibiriya ni kimwe mubitabo birusha ibindi gukundwa ndetse nogusomwa nabenshi Ku isi doreko usanga abenshi mubasomyi bayo bayitunze murugo ndetse bamwe muribo bakanayigendana aho bagiye hose.




Mugice cyayo cya mbere, iyinkuru irasobanura byinshi kumiterere ya Bibiriya Yera kugirango ifashe abakunzi b’iki gitabo kugikunda ariko banakizi.

Ubundi bibiriya ni ijambo rikomoka mundimi z’ikiratini ndetse n’ikigereki hombi rikaba risobanura ihuriro ry’ibitabo byashyizwe hamwe bikavanwamo igitabo kimwe ndetse kikaba kinafatwa nk’ijambo ry’Imanana kubagikoresha.




Iki gitabo rero kikaba kigizwe n’ibitabo 66 birimo 39  by’isezeramo rya Kera  byanditswe n’abarenga 30 ndetse na 27 by’isezerano rishya.

Nkuko twabivuze haruguru, isezerano ryakera rifite ibitabo 39 bigabanije mubice  (charpter) 929  ndetse n’imirongo (verse): 23214, ibi bikaba byose byaranditswe n’abasaga  30  mugihe isezerano rishya rifite ibitabo 27 byanditswe n’abantu bagera ku 10 rikagira kandi ibice 260 ndetse n’imirongo 7959. Ibi bikaba bivuzeko Bibiliya yera yose ifite ibitabo 66,bifite ibice  1189 n’imirongo 31 173!!




Ikindi cy’ingenzi twavuga nuko ibitabo bigize isezerano ya kera bibarwa mubyiciro 5 by’ingenzi aribyo:

a. Amategeko /TORAH cyangwa Pantateuch

Iki cyiciro kikaba kigizwe n’ibitabo by’ itangiriro; kuva;abarewi; kubara no gutegeka kwakabili.

b. Amateka

Icyi cyiciro kikaba kigizwe n’ibitabo bya: Yosuwa, abacamabza,Rusi, 1 Samweli na 2 Samweli,  1 abami, 2 Abami, 1ingoma, 2 ingoma; Ezira, Nehemiya na Esteri.




C. Ibitabo by’ubusizi.

Iki cyiciro kikaba kigizwe n’ibitabo bya Yobu,Zaburi, Imigani,umubwiriza n’indirimbo za Salom.

D. Abahanuzi bakuru

Mucyiciro cy’abahanuzi bakuru harimo Yesaya, Yeremiya,amaganya ya Yeremiye, Ezekieli na Danieli.

E . Abahanuzi batoya

Aba ni abitwa ba Hoseya, Amosi, Yoweli, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zekariya na Maraki.




Bakunzi b’amarebe.com, ubutaha tuzabagezaho ibirebana n’isezerano rishya ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’igitabo “Bibiriya Yera”




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here