Sobanukirwa akamaro ka water melon

0
4304

Bakunzi b’amarebe.com, imbuto zitwa wotameloni (water melon cyangwa pastèque mundimi  z’amahanga) zimaze kumenyerwa mu Rwanda kuburyo usanga zaratangiye no guhingwa muduce dutandukanye tw’igihugu cyacu.




Izimbuto usanga zivugwaho byinshi bitandukanye; bamwe bati nizabagore, abandi bati birutwa no kunywa amazi ariko nyamara izimbuto zifite akamaro kanini nkuko urakomeza ubyisomera.

Izimbuto rero ninziza  cyane cyane igihe hashyushye yaba mbere cyangwa nyuma y’amafunguro. Ushobora kuzifata kandi ziteguwe nka salade cyangwa se zikozemo umutobe.

Uretse kandi kuba watermelon yongera amazi mumubili, inafite ibinyabutabire byinshi bifasha umubiri gukoraneza doreko iri no mubiribwa bitagira bwaburozi bwitwa cholesterol.

Izi mbuto kandi zanditse izina mugukungahara kubinyabutabire byitwa antioxydants birinda ingirangingo kwangirika ndetse zikaba zinafite vitamine zinyuranye nka  C, B1,  B6 ndetse na A).
Irebere ibindi byiza bya watermelon





Kuba igizwe n’amazi kukigero cya 92% watermelon yongera amazi mumubili, igatuma urwungano rw’inkari rukora neza ndetse ikanagabanya ibyago byokuzamuka kw’umuvuduko w’amaraso.
2)Kuba ifite amavitamine anyuranye bituma ifasha umubiri gukora neza muri rusange ndetse ikanarinda umubiri ibibazo bituruka kumirire mibi. Watermelon akaba ari nziza cyane nyuma y’igihe cyo kwiyima ubyokurya bizwi nka jeûne.

3) Kuberako izi mbuto zibarirwa muzigira ibitera imbaraga bikeya, nibyiza kuzikoresha nka regime y’abashaka kunanuka doreko zinafasha mugutwika ibinure mumubiri.

4)Izi mbuto zigira ubushobozi (antioxidants) bugabanya umuvuduko wogusaza kw’ingirangingo ndetse zikanarinda kanseri zirimo iya prostate,iy’igifu, ndetse na kanseri y’ibihaha.



5) Kubera vitamine A na C izimbuto zifite, zifasha uruhu ndetse n’umusatsi kumera neza.

6)Kubera amazi ndetse na fibre biba muri izimbuto,zifasha urwungano ngogozi gugukora neza.

Tubifurije ubuzima buzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here