Ubutumwa bugufi ni uburyo buryoha cyane kandi bwihuta dukoresha tuvugana n’inshuti zacu cyangwa n’abavandimwe. Uretse kandi kuba twakwandika, tujya tunohereza utumenyetso/ udushusho mugihe tubafitiye ubutumwa bwihariye.
Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by’utumenyetso dutandukanye tw’umutima dukunze gukoreshwa mubutumwa bugufi, ngo utazavaho ukora amakosa ukavuga ibyo utari wararanye kubera kutamenya.
1.Agatima gatukura
Aka ni agatima gasanzwe, kakaba gasobanura urukundo, ukaba wakoherereza umuntu ukunda cyangwa ufitiye amaranga mutima menshi.
2. Agatima gasa n’icunga rihishije (Orange)
Aka gatima ukoherereza umuntu igihe ushaka kumubwirako uhora umutekereza cyangwa se ko wifuzako mwakomeza kuba inshuti.
3. Agatima k’umuhondo
Ubusanzwe, ibara ry’umuhondo risobanura umunezero n’ubucuti busanzwe. Agatima k’umuhondo ushobora kukoherereza umwe mubagize umuryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe.
4. Agatima k’icyatsi kibisi
Ibara ry’icyatsi kibisi ubusanzwe risobanura ishyari cyangwa gufuha. Agatima gafite iri bara ushobora kukoherereza umuntu igihe ushaka kumusaba ko mwakwiyunga cyangwa se ushaka kumwumvisha uburyohe bw’indabo busanzwe.
5. Agatima k’ubururu
Iri bara risanzwe risobanura icyizere n’ubwubahane mumibanire yanyu. Agatima k’ubururu rero ushobora kukoherereza umuvandimwe wawe.
6. Agatima ka Move
Aka gatima ushobora kukoherereza umuntu ushaka kumumenyeshako wifuzako muryamana. Icyakora ibara rya move nanone rishobora gukoreshwa risobanura ubukire.
7. Agatima k’umweru
Aka gatima gakoreshwa mukwereka urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.
7.Agatima gasa n’igitaka cyangwa shokora
Aka gatima ugaha umuntu ushaka ko mukundana ariko bidahambaye.
8. Agatima k’umukara
Aka gatima gasobanura ibyiyumviro by’umukara nkuko ibara ryako risa. Ukaba ushobora kukoherereza umuntu ushaka kubwirako wikiniraga cyangwa se urimo kumunegura. Ariko ushobora no kugakoresha usobanura akababaro cyangwa agahinda ufite.
9. Agatima kamenetse
Nkuko byigaragaza, aka gatima gasobanura akababaro murukundo cyangwa se uburakari.
10. Agatima gafite akadomo
Aka gatima gashobora gukoreshwa nk’akamenyetso ko gutangara, kagasobanurako hari ikintu kigushimishije.
11. Agatima gakura
Aka gatima gashobora gukoreshwa igihe ushaka kwerekana ko urukundo ufitiye umuntu rugenda rukura.
12. Agatima gatera.
Aka gatima wakoherereza umuntu ushaka kubwirako umukunda urukundo ruhambaye. Icyakora ushobora no kugakoresha uvugako ubuzima bumeze neza cyangwa se ko utwite.
13. Udutima tubiri
Utu dusobanuyeko mwembi mukundanye kuburyo bungana. Ushobora kugaha umuntu wizeyeko umukunda nawe akagukunda.
14. Udutima tubiri twikaraga
Utu dutima dusobanuye gushyira mugaciro. Ushobora kutwoherereza umuntu mwagiranye utubazo ushaka kumusaba imbabazi cyangwa se ushaka kwereka urukundo umuntu ukeneye ko bamuba hafi.
15. Agatima kaka (kabonesha)
Aka gatima kagaragaza umunezero. Ushobora kukoherereza inshuti wemera wumva waratira abandi. Mbese utewe ishema nayo.Ariko ushobora nokugaha umuntu umaze kukubwira inkuru nziza.
16. Agatima katatse
Aka gatima ushobora kugaha umuntu umushimira cyangwa se ukakamuha nk’impano.
17. Agatima karimo umwambi
Aka gatima ushobora kugaha umuntu wakuzonze, mbese wawundi utekereza ijoro n’amanywa!