Home AHABANZA Reba ku minwa y’umugore/umukobwa umenye imiterere ye!

Reba ku minwa y’umugore/umukobwa umenye imiterere ye!

0
8146

Birashoboka ko utajyaga ubyitaho cyangwa ukabyumva ukundi, ariko ishusho n’ingano  by’umunwa bifite igisobanuro gitangaje kumiterere ya  nyirawo!

Kuba umunwa wohasi waba munini cyangwa muto,ubyibushye cyangwa se unanutse ugereranije n’uwo hejuru,  bishobora gusobanura imiterere yawe cyane cyane  mubijyanye nokubana n’abandi  ndetse nokubagirira akamaro .

Ibi tukaba tubikesha  Jean Haner, impuguke mubumenyi bw’amasura y’abantu akaba n’umwanditsi w’igitabo « The Wisdom of your Face » cyangwa se ubwenjye bw’isura yawe tugenekereke mukinyarwanda.

Twifashishije iyi mpuguke, dore imiterere y’ubwoko 12 bw’iminwa ndetse n’ibisobanuro byayo kuri nyirawo:




1. Iminwa iri murugero/ iringaniye

Nubona umuntu ufite iminwa itabyibushye cyane kandi ntinanuke cyane mbese iri murugero kandi n’impera y’umunwa we wohejuru ikaba igaragara byoroheje, menyako uyumuntu akunda ubucuti bufite gahunda ariko butari ugukururana!




2. Umunwa wohejuru urabyibushye

Nubona umuntu ufite umunwa wohejuru ubyibushye kurusha uwo hasi, menyako agira amakenga cyane kandi agahora ahangayikishijwe n’ibyagirira abandi akamaro.

Icyakora kubantu bajya bahindura imiterere y’iminwa yabo bakoresheje kwibagisha (kwamuganga) abahanga bavugako bitoroshye kumenya imiterere yabo neza kuko ushobora kubibehyaho.




3. Umumwa wo hasi niwo ubyibushye

Nubona umuntu ufite umunwa wohasi ariwo ubyibushye, menyako akunda kugaragara neza mbese nkabamwe twita ba mafiyeri, agahora aharanira kwishima kandi agakoresha igihe cye neza.




4. Iminwa yombi irabyibushye

Iyimimwa yo yerekana umugore/umukobwa wishimira ndetse akifuza kuba umubyeyi. Numubona uzanamenyeko ashimishwa nokubona abandi bishimye akanahora ashaka itsinda ry’inshuti z’umumaro.




5. Iminwa yombi inanutse

Nubona umuntu afite iminwa iteye itya, uzamenyeko  ashobora kuba ari nyamwigendaho mbese atagombera kuba hamwe n’abandi ngo yishime. Icyakora ntibibujije ko ashobora nokugira inshuti!




6. Impera y’munwa wohejuru ikoze ishusho ya V

Iminwa iteye itya ikumenyesha umuntu uzi kuganira, icyakora ntabanza gutekereza kubyo agiye kuvuga byaba bibi cyangwa byiza!




7. Impera y’umumwa wo hejuru ifite ishusho ijya kuba uruziga

Uyumuntu agwa neza cyane, akenshi agira impuhwe, arihangana kandi akazirikana n’abandi.




8. Impera y’umunwa idafite ishusho

Uyumuntu menyako agira amaranga mutima menshi. Ashobora gutanga akaniyibagirwa. Aba yumva yakemura ibibazo byose nubwo ntabushobozi aba afite!




9. Iminwa ibyibushye hagati gusa.

Iyu muntu afite impano zogushimisha abandi mibitaramo,akunda ko bamutega amatwi kandi ntakunda kuba wenyine.

Akenshi uyumuntu arikunda,agakunda kwishimisha ariko akarakara vuba




10. Utunwa dutoya ariko twombi tubyibushye

Uyu muntu  inyungu ze nizo ashyira  imbere  kuburyo bigaragarira buri wese.

Akaba anyuranye n’ufite utunwa duto kandi tunanutse kuko uyu nawe ntajya ashimishwa nokubana n’abandi icyakora biba bishobora kumuzamo buhoro buhoro.




11. Umunwa wohejuru usa nkuhengamye ariko uwohasi umeze neza.

Uyumunwa akenshi ugirwa n’abagabo, ukerekana umuntu ukunda akazi nokugera kuntego  kurusha ibyo kubana n’abantu.




12. Iminwa minini inanutse cyangwa ibyibushye.

Iyingiyi yerekana umuntu ugwa neza kandi uhora yiteguye gufasha abandi.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here