REB yashyize mu myanya abarimu mu mwaka 2019-2020

0
2877

Murwego rwo kwitegura itangira ry’ibyiciro binyuranye by’abashuli, ikigo cy’igihugu cyita kuburezi REB, cyamaze gutangaza ko abarimu bamaze gushyirwa mumyanya yabo.

Ibi bikaba byarakozwe nyuma y’ikorwa ry’ ibizamini by’akazi ryabaye mumezi y’Ukuboza 2019 ndetse no muri Nyakanga 2020.




Kibicishije kurukuta rwacyo rwa Tweeter, ikigo REB kikaba gishishikariza abarimu bose baba bafite ibibazo birebana n’ishyirwa mumyanya ko bakohereza amabaruwa asobanura ibyo bibazo byabo, bakoresheje address ya  teacherplacement@reb.rw bagaha kopi Akarere bakoreyemo ibizamini.

REB yabitangaje muri aya magambo akurikira:

REB inejejwe no kumenyesha abakoze ibizamini by’akazi ko kwigisha mu Ukuboza 2019 no muri Nyakanga 2020 ko ishyirwa mu myanya ryabo ryakozwe.
Abafite ibibazo byihariye bakohereza amabaruwa yabo kuri email: teacherplacement@reb.rw bagaha kopi Akarere bakoreyemo ibizamini.”

Icyakora iki kigo cyakomeje kinatangazako  Ishyirwa mu myanya ry’ abarimu ari urugendo ruzakomeza kandi ko Uko ishyirwa mu myanya rikorwa bizakomeza gusobanurwa mu mizi mu biganiro biri gutegurwa.

Kanda hano ujye kurukuta rwa tweeter ya REB




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here