Ise: Indwara yibasira uruhu, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda

1594

Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) kitwa Malassezia furfur. Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu.

Hari igihe aka gakoko gashobora kwiyongera mu bwinshi ari nabyo biza gutera indwara y’ise. Icyo gihe nibwo ku ruhu hatangira kugaragara amabara yijimye cyangwa se yerurutse bitewe n’uko uruhu rwawe rusa. Ikunda gufata mu gituza, ku nda, mu maha no ku bibero. Ishobora no gufata ahandi nko mu isura no kuruhu rw’umutwe.

Iyo ise ifashe mu isura yonona isura y’umuntu akaba arinayo mpamvu ihangayikisha abantu benshi bayirwaye.

Ibimenyetso by’ise

  • Kwishimagura cyane ahantu wazanye ibyuya
  • Amabara ku ruhu

Ibitera indwara y’ise

Nubwo utu dukoko two mu bwoko bw’imiyege dusanzwe tuba ku ruhu, dore ibintu bishobora gutuma twiyongera mu bwinshi :

  • Kubira ibyuya byinshi
  • Ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse
  • Kuba ahantu hashyuha cyane.
  • Kurwara indwara z’imirire mibi
  • Kurwara indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri nka diyabete na SIDA
  • Ihindagurika ry’imisemburo

Uko ivurwa

Ni indwara ivurwa igakira.

Dore imwe mu miti ushobora gusanga muri farumasi yagufasha gukira indwara y’ise;

  • Selenium sulphide shampoo (Selsun): uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumeshesha n’imyenda yawe
  • Ketoconazole (Nizoral) shampoo cyangwa cream

Ushobora kandi no kuvura ise udakoresheje imiti yo muri pharmacy. Urugero ni nk’uburyo bwo gukoresha vinaigre (vinegar) cyangwa se amazi y’igikakarubamga.