Ooh Mana yanjye! Coronavirus mukarere k’ibiyaga bigari.Umurwayi muri RDC

0
1055

Nyuma yuko icyorezo coronavirus gikomeje kuyogoza ibihugu byinshi by’isi, kuvugisha amagambo menshi abantu ndetse noguca igikuba mu mahanga yose, umugabane wa Afurika nawo ukomeje gusatirwa n’iki cyago kuko ibihugu bitandukanye nka Sénégal, Maroc, Tunisia, Algeria, Misiri na Nigeria  byamaze kwemeza nibura umurwayi umwe wanduye iki cyago




Ikirushijeho guhangayikisha nuko iki cyorezo gikomeje gusatira n’akarere k’ibiyaga bigari aho umurwayi wambere yemejwe mugihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, nkuko byatangajwe na Eteni Longondo  Minisitiri w’ubuzima muri ikigihugu  abinyujije kuri Radio Okapi ikorera muri iki gihugu kuri uyu wakabili taliki 10 Werurwe 2020.




Uyu muyobozi yavuzeko uyu murwayi akomoka mugihugu cy’ububiligi kandi ko ubu yashyizwe ahe hawenyine akaba ariho avurirwa.

Akaba yabitangaje muri aya magambo:

<< Ndashaka kumenyesha abanye Congo ko twamaze gusuzuma umurwayi wambere wa coronavirus mugitondo cyokuri uyu wakabili taliki 10 Werurwe 2020. Ni umubiligi umaze iminsi mikeya inaha. Twifashishije ibizamiri bya Laboratoire, twasanze koko uyumurwayi yaranduye iki cyorezo.>>




Minisitiri w’ubuzima akaba yakomeje gukangurira abaturage kwita nogushyira mubikorwa ingamba zose igihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yabashyiriyeho zokwirinda iki cyago.




Ibi bibaye mugihe ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zogukumira nokwirinda icyorezo coronavirus ndetse na Congo Brazaville ikomeje gushyira mukato abagenzi bavuye mubihugu bivugwamo iyi ndwara nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru lemonde muminsi 5 ishize.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here