Nyakubahwa Perezida Paul Kagame arihanganisha abanyarwanda mungorane bariguterwa n’icyorezo Covid-19

0
1216

Ibingibi umukuru w’igihugu yabisabye abanyarwanda mu ijambo ry’ihumure yabagejejeho  kumugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 27 Werurwe 2020 ubwo yabwiraga abanyarwanda uko iki cyorezo gihagaze by’umwihariko mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu abicishije  kuri Televiziyo y’igihugu, yabanje gushimira abanyarwanda bose uburyo bakomeje gushyira mubikorwa ingamba Leta yashyizeho zokwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse anashimira inzego z’ubuvuzi kubwitange zirimo gukorana mukuvura abanduye ndetse no gukomeza gupima ubwandu bushyashya.

Nyakubahwa perezida wa Repuburika yibukije ko ubu  u Rwanda rumaze kugira abagera kuri 54 bamaze kugaragarwaho n’ icyorezo Covid-19 icyakora avugako uyumubare ushobora gukomeza kwiyongera bitewe nuko hakomeje gushakishwa ababa baragize ahobahurira n’abanduye iyi ndwara ngo abo yabonekaho nabo bitabweho.

Umukuru w’igihugu kandi yakomoje ku ihagarikwa ry’ingendo zomukirere ndetse n’izimbere mugihugu nka zimwe mungamba zikomeye zafashwe mugukumira ubwiyongere bw’icyorezo covid-19, ariko akomeza anibutsa abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza n’izindi ngamba zashyizweho zirimo kuguma murugo nokwirinda ingendo zitari ngombwa, gusiga umwanya ungana nibura na metero hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune ndetse nokumenyesha inzego z’ibanze igihe ubonye ukekwaho iyi ndwara.

Umukuru w’igihugu yakomeje asaba abanyarwanda kwihanganira ingaruka z’icyorezo Covid-19 anabahumurizako Leta izakomeza gukora uko ishoboye igatanga ubufasha kubikorera ndetse nokubonera inkunga abatishoboye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasoje ijambo rye ashimira abafatanya bikorwa murugamba rwoguhangana na Covid-19 barimo Umuryango mpuzamahanga wita kubuzima OMS /WHO ndetse n’umuherwe JAck Ma kunkunga y’ibitekerezo ndetse n’ibikoresho bahaye igihugu cy’u Rwanda. Yanongeye gushima inzego z’ubuvuzi zikuriwe na  Minisiteri y’ubuzima ndetse n’izindi nzego zikuriwe na Minisitiri w’intebe, kubufatanye bakomeje kugaragaza muguhangana n’iki cyorezo.

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yanibukije abanyarwanda bose ko umusanzu waburi muntu ukenewe  murugamba rwokurwanya  icyorezo Covid-19 ndetse asoza ijambo rye yifuriza abanyarwanda bose amahoro y’Imana.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here