ITANGAZO RY’ICYAMUNARA CY’ IBIKORESHO BY’ AMASHANYARAZI N’IBYO MU BIRO
ICYAMUNARA No: 11.07.022/041/25/AUCTION/NCB/EUCL/DCS-PROC/CG/48
Uburyo bwo Kugurisha (Auction Method): Ipiganwa rinyuze mu gutanga igiciro hakoreshejwe amabahasha (Bidding through sealed envelopes)
Sosiyete Itunganya Ikanakwirakwiza Ingufu z’Amashyanyarazi “EUCL” yishimiye kumenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye ibikoresho bitandukanye birimo Ibikoresho by’Amashanyarazi n’ibyo mu biro bigurishwa. Abemerewe gupiganwa ni umuntu wese ufite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho. Ibyo bikoresho biri ahantu hatandukanye bikaba biri mu byiciro (Lots) bitandukanye:
Amabahasha afunze akubiyemo ibiciro, Ingwate ya sheki izigamiye (certified check) ingana na 20% y’ikiguzi cyatanzwe kuri buri cyiciro cy’ibikoresho (Lot) cyavuzwe haruguru ndetse n’izindi nyandiko zisabwa mu mabwiriza agenga iyi cyamunara bigomba kugezwa muri serivise ishinzwe itangwa ry’amasoko ku Cyicaro Gikuru cya EUCL, Etaje ya mbere umuryango wa G114 bitarenze taliki ya 09/05/2025 isaa yine z’amanywa (10:00). Ayo mabahasha azafungurwa muruhame uwo munsi isaa yine na cumi n’itanu (10:15) za mugitondo. Amabahasha azaza nyuma ya saa yine ntazakirwa. Andi mabwiriza agenga iri piganwa mwayasanga ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi). EUCL ifite uburenganzira bwose bwo kwanga ibiciro byose byatanzwe igihe bigaragaye ko ibiciro byatanzwe ari bito cyane.
Hateganyijwe kandi gusura (site visit) ku bantu bifuza kugura ibyo bikoresho bizagurishwa muri iyi cyamunara yavuzwe haruguru. Uko gusura (site visit) guteganyijwe guhera taliki ya 23/04/2025 kugeza 07/05/2025 (Guhera saa tatu za mu gitondo (9:00) kugeza saa kumi n’imwe (17:00) z’umugoroba iminsi y’akazi.
Icyitonderwa: Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa serivise ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi).
Bikorewe i Kigali ku wa 15/04/2025
Ronald MUTUNGI
Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko
Claver GAKWAVU
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo
Kanda hano urebe aho iri tangazo ryaturutse