Bakunzi bacu, byumwihariko muri iki gihe kitoroshye cya Covi 19 aho ubukungu bwabenshi butifashe neza ndetse nahantu ho kwidagadurira ndetse nokwishimana nabawe hakaba hafunze, tunejewe no kugufasha kwishimana nabawe( Inshuti , abavandimwe, uwo mwashakanye, umukunzi wawe,…) ndetse nokubifuriza umunsi mukuru mwiza wa Pasika ukoresheje ubutumwa bugufi bukurikira:
- Iyi Pasika ikurememo ibyiringiro bishya, ibyishimo, uburumbuke no kwaguka biboneka mubuntu bw`Imana. Nkwifurije Pasika nziza.
- Pasika nziza kuriwowe n`umuryango wawe. Muryoherwe cyane n`igitambo Data yadutambiye igicishije mumwana we w`ikinege YESU/YEZU KRISTU. Tubifurije Pasika nziza.
- Hahhhh! Nkunda Pasika cyane. Ni igihe cyogusangira n`abanjye udushokora (Chocolate) tw`ibyishimo. Nkwifurije umunsi mukuru mwiza wa Pasika.
- Twebwe twahisemo gukurikira KRISTU. Imitwaro yacu yarayidutuye ubu tugenda twemye. Tukwifurije kuryoherwa n`igisobanuro nyakuri cya Pasika
- Dushime YESU/YEZU kuko yaduhaye andi mahirwe yokuba abantu nyabantu. Urupfu rwe rwaduhanaguyeho ibyaha byacu. Mugire Pasika nziza.
6. Kuva twamenyana, mpora nishimye by`iteka ryose. Nkwifurije Pasika nziza
7. Nizeyeko wabonye ibyo wifuza byose kuri iyi Pasika. Njyewe nabibonye kuko ngufite! Pasika nziza
8. Watumye umutima wanjye ushonga nka shokora yakubiswe n`izuba! Nkwifurije Pasika nziza.
9. Warakoze kumbera uwigiciro. Ndagukunda. Nkwifurije Pasika nziza.
10. Undryohera kurusha isukali. Nkwifurije Pasia nziza mukunzi.