Ntibisanzwe: Menya impamvu 5 zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana!!

0
3679

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya ari nabyo bimara umwanya ugereranyije no gusomana byo gusuhuzanya. Akenshi abasomana bagamije gushimishanya iyo ubitegereza usanga bahumirije. Iyi nkuru iragaragaza impamvu eshanu zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana.

1.Kureka iminwa ikivugira

Ubusanzwe umunwa ni cyo gice cy’umubiri kidufasha mu kuvuga, uretse kuvuga ngo usohore amagambo mu rukundo hari amagambo atabasha kuvugika akenshi aba ari nk’ibyiyumviro umuntu yagira ariko atabasha kubona uburyo abigaragaza ugasanga mu gusomana n’umukunzi wawe nibwo buryo bwonyine wakoresha iminwa yawe mu kuvuga bimwe bikuri ku mutima.

2.Kugaragaza umunezero

Akenshi mu kugaragaza ibyishimo dufunga amaso ; hari abafunga amaso bishimiye indirimbo nziza bari kumva, hari ufunga amaso ari kuramya ahimbaza kandi ahimbawe, hari uryoherwa n’isengesho agahumiriza, iyo dusinziriye nawo ni umunezero dufunga amaso, turi kurya cyangwa tunywa ikintu kiryohereye abenshi turahumiriza. No mu gusomana ababikora bombi baba banezerewe, bityo bagafunga amaso.

3.Ikimenyetso cy’icyizere

Nta mpamvu n’imwe uba ufite mu gukanura cyane iyo uri ahantu wizeye kandi ufite umutekano. Nk’uko wakemera guhumiriza umuntu wizeye akagufata ukuboko akakuyobora cyangwa waba urwaye umuntu wizeye akakurandata ni nako iyo uri gusomana n’umukunzi wawe ufunga amaso nk’ikimenyetso cy’ikizere umufitiye, ibintu bigaragaza ko nta rwikekwe uriho.

4.Kwirinda kirogoya

Iyo ibice byose 5 by’ibyumviro bias n’ibifunze, niho ibindi bice by’ingenzi bitinzwa imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane. Ibi wabihamirizwa cyane n’ababana n’ubumuga bwo kutabona cyangwa bwo kutumva. Mu gihe cyo gusomana rero, gufunga amaso bituma wita cyane ku gikorwa urimo ndetse iminwa n’ibindi birebwa n’icyo gikorwa bigatizwa umurindi bityo icyo ari cyo cyose cyaza kukurogoye binyuze mu maso ukacyirinda ukarushaho kuryoherwa n’ibyo urimo.

5.Kwita cyane ku gikorwa urimo

Ibi bigaragaza ko utari kwinginga igikorwa urimo, ahubwo uwo uri gusoma nawe ari kugusoma niyo mpamvu byitwa gusomana atari ugusoma gusa. Bivuze ngo si igikorwa ngira cyangwa ngirira ahubwo ni igikorwa ngirana, gikorerwa hamwe. Iyo uhumirije uri muri iki gikorwa bigufasha kuba ari cyo utekerezaho gusa ukaba ari nacyo witaho cyane gusa ndetse ukanaryoherwa n’urukundo kurushaho. Niba wajyaga ukora ikosa ryo gusomana n’umukunzi wawe ufunguye amaso, itoze kubikosora uge ubikora ufunze amaso uzarushaho kwishimira icyo gikorwa birenze uko byajyaga bikugendekera.






LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here