NESA ISOBANUYE IBYIBAZWAGA KU GUHA ABANYESHURI IBIGO BY’AMASHURI BIGAHO

0
1905

Ibinyujije kurukuta rwayo rwa X, NESA imaze gusobanura byinshi byibazwaga ku guha ibigo abanyeshuli nyuma y’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta:

Yagize iti:

1.Gushyira abanyeshuri mu bigo ndetse n’amashami atandukanye bikurikiza uko abanyeshuri batsinze mu bizami bya Leta. Kubera ko amashuri n’amashami abenshi baba bifuza bidafite imyanya ikwira abatsinze bose, hari aboherezwa aho batahisemo.

2. Abifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta abegereye, begera abakozi ba NESA baba bari kuri buri karere nyuma y’umunsi umwe amanota y’ibizami atangajwe. Nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura kw’ikubitiro.

3. Abagaragaweho guhabwa amashami atajyanye n’ibyo batsinze, bahawe ubutumwa muri system ireberwamo amanota ko ibyo bahawe kwiga ndetse n’amashuri bahawe kwigamo ari iby’agateganyo bikaba birimo kunozwa ku rwego rw’akarere kugira ngo abanyeshuri barebwa n’ubu butumwa boroherezwe kwiga ibibasha kuboneka mu mashuri abegereye nk’uko bisanzwe bigenda.

Urugero:

Image

 

Kanda hano urebe ibi bisobanuro kurukuta rwa X rwa NESA










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here