Ndifuza gutera akabariro…! Ubutumwa bugufi 10 waha umukunzi wawe umwifuriza ijoro ryiza

0
8231




Bakunzi b’amarebe.com, ntawe utashimishwa nokwakira ubutumwa bugufi bw’urukundo buvuye kuwo akunda mumasaha atandukanye y’umunsi ariko bikaba akarusho igihe uyakiriye mumasaha yo kuryama!

Nubwo buriwese ashobora kugira uburyo akoresha mugusangiza urukundo inshuti ye, urubuga rwanyu rwabateguriye ubutumwa 10 wakoresha mukwifuriza umukunzi wawe ijoro ryiza.

1.Nifuzaga kuba mugituza cyawe…..Ariko ntuhari. Ndashimishwa nogukomeza kugutekereza. Ndagukunda mukunzi.

2. Nkunda uko unshyushya iyo turyamanye. Ahondi uburiri burakonje cyane, Ninkurubura kuko udahari! . Ndagukumbuye.




3. Ndifuza gutera akabariro…Sinjyewe uzabona ..(ejo, icyumweru ,ukwezi,…bigera bitewe nigihe muzahurira). Ijoro ryiza mukundwa.
4. Ndagukunda cyane kuburyo umutima wenda kumvamo iyo ngutekereje. Ijoro ryiza mukunzi.

6.Nubwo ndyamye, ndibuka uko twahuye. Kumenyana nawe ni amahirwe akomeye.Nishimiye ko uri igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwanjye. Ugire ijoro ryiza.

7.Nubwo umunsi ushobora kuba wakugoye, ndahari ngo nkwiyegamize. Nizeyeko urimo kumva agashyuhe kanjye nubwo undi kuri.Urare neza mukunzi.




8. Simenyereye ko unsiga,…Ndagukumbura cyane iyo udahari. Simeze neza muburiri bwanjyenyine, nkumbuye intoki zawe  mumisatsi yanjye…  Ijoro ryiza mutima.

9. Iyo mfunze amaso, mbona isura n’inseko yawe nanjye ngaseka. Nubwo tutari kumwe inzibutso zibihe twagiranye zimpora kumutima kandi zimpa umutuzo. Ndagukunda kuruta byose, urote neza rukundo rwanjye.

10. Fora uwo ndarota! Nishimiyeko urandaza munzozi. Ijoro ryiza chéri(e)




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here