Niba nawe wari ukumbuye amagambo meza aririmbwa n’aba banyarwandakazi, mfasha kuryoherwa n’iyi ndirimbo nziza cyane IHEMA ya VESTINA & DORCAS.
Iragira iti:
Ubwo intambara zazaga umusubirizo Nabonaga kwambuka ari ihurizo Isoko y’indirimbo yari yarakamye Umuraba ukambwira ko wantereranye
Erega nubwo ntakubonaga waruhari Ahubwo nuko nari naguye isari
Mana waraje maze unkora ku mboni Urandamira unkura mu usoni
Uri umwami utajya ubura uko ugira Ni wowe ujya umpanagura amarira Uhora umpisha aho umwanzi atagera Abakwiringiye Bose urabimana
Chorus:
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma Yesu we umbambiye Ihema.
Ubu sinkiri imbata y’ubwoba, umwami anshyize mu mababa, uburinzi bwe burushije imbaraga inkubi y’ibindega.
Urongeye unyeretse imbabazi, unyeretse n’ubushobozi. Umbohoye ingoyi nta kiguzi unkuye kuri uyu musozi.
Kanda hano urebe iyi video