Bakunzi bacu, twizeyeko mwanejejwe n’ubutumwa bw’urukundo twabagejejeho mugice cyambere cy’iyi nkuru. Muri iki gice, turabagezaho ubundi butumwa 10 nabwo bugufasha kwifuriza umunsi mwiza uwo wihebeye.
1. Waramutse Rukundo rwanjye!Nizereko waraye neza. Njyewe nagize ijoro ryiza cyane kuko naraye nkurota.
2. Haramutse ikibunda, ariko gutekereza inseko yawe gusa bitumye umunsi wanjye urasirwa n’akazuba! Ugire umunsi mwiza mukundwa.
3. Ntacyo bimbwiye kuba nasinziriye cyangwa ntasinziriye! Icyonzi nuko kuramuka ngutekereza bihagije ngo ngire umunsi mwiza.
4. Ugire umunsi mwiza. Nejejwe nuko ndibukubone uyu mugoroba. Ndagukunda.
5. Iyo tuza kuba twararanye, mba nagukorakorye gahoro gahoro nkagukangura. Ngaho gira umunsi mwiza mutima wanjye.
6. Waramutse rukundo rwanjye, naraye nkurota burinda bucya. Ndagukunda
7. Nzindutse nkwandikira ngo nkwibutse ko ngukunda cyane Rukundo!
8. Waramutse mutima, ndimo mbara amasegonda asigaye ngo nkubone, byuka bwangu uze undebe.
9. Rukundo rwanjye, nashakaga kukubwirako iyo twirirwanye umunsi wose umbera mwiza.
10. Imirasire y’izuba ninyure mu idirishya ry’aho uryamye ndetse n’utujwi twinyoni twamugitondo, byose bikubwireko ngukunda.Umunsi mwiza mutima.
Nawe wadusangiza ubutumwa ujya ukoresha usuhuza uwo ukunda ukoresheje amarebecweb@gmail.com