Mubyeyi, fasha umwana wawe kwigirira ikizere: Inama 5 zabigufashamo!

0
1436




Gushimira umwana iyo bikozwe neza bishobora kuba ingenzi mugutuma yigirira icyizere kuko abonako ahawe agaciro ndetse agahora ashaka kugera kuntego ngo nanone azashimirwe. Ariko nanone ningombwa ko ababyeyi basobanukirwa ko nogushyonyagiza umwana ndetse ugakabya no kumubungabunga bishobora kumwangiza.

amarebe.com yaguteguriye Inzira 5 wanyuramo ugashimira umwana wawe kubyo yashoboye kugeraho bikamugeza kukwigirira ikizere nogukora neza birenzeho.




1. Genera umwana igihe cyo gukora wenyine.

Kugirango uzabone uko umushimira, genera umwana wawe igihe cyokugira ibyo akora wenyine agire ibyemezo afata ndetse asobanukirwe n’ingaruka zabyo mbese afate inshingano. Ibi bizamwongerera ikizere yigirira cyane cyane igihe azaba abona umusaruro wavuye mubyo yakoze.

2. Shimira umwana wawe uburyo ndetse n’imbaraga yakoresheje mugikorwa kuruta umusaruro wakivuyemo.

Nubwo bikunda kunanira ababyeyi benshi kwihanganira amanota makeya y’abana babo Ku ishuli, sibyiza nagatoya kwereka umwana ko ubabajwe n’amanota make yagize, ahubwo mubwireko yagerageje ariko ko akwiriye gukora cyane akayongera.




3. Vuga mumazina yabyo ibyo ushimiye umwana.

Wibwira umwana gusa ngo watsinze neza ku ishuli komerezaho, ahubwo mushimire amasomo yatsinze cyane ndetse umwereke n’ayo agomba kongeramo imbaraga. Ibukako ugomba kwirinda kumushimira ngo urenze cyangwa ngo umushyonyagize!




4. Shimira umwana gusa igihe ubona aringombwa.

Guhora ushimira umwana kukantu kose akoze bishobora kumugira imbata  akajya akora gusa kugirango ashimwe, akumvako ariwe uzi gukora neza cyangwa se akishyiramo ko adashobora gutsindwa. Iyo ibitandukanye n’ibyo bimubayeho yitera ikizere ndetse akumva ntacyo akimaze.

5. Kurikirana  cyane ibyo akora ariko umushime gake!

Aho kumushimira ibyo yakoze, mwerekeko wabonye kandi witaye kubyo yagezeho. Mwerekeko uziko yarangije umukoro……Ibi bizatuma yishimira nawe uko yakoresheje igihe cye  maze yitoze kuzajya abikora atyo burigihe.




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here