Misa zahagaritswe kugeza kuwa 3/04/2020 mu gihugu cy’Ubutaliyane.

0
935

Nyuma yuko igihugu cy’ubutaliyane  kibaye mubihugu byibasiwe cyane n’icyorezo cya coronavirus kurenza ibindi ku isi, iki gihugu cyagerageje gushyiraho ingamba zinyuranye zirimo gufunga amashuri , gusaba abantu kuguma murugo n’izindi.




Nubwo bimeze bityo, icyo cyorezo gikomeje guhangayikisha inzego zitandukanye  kugeza n’aho ubuyobozi bwa Kiriziya Gatoroka muri icyo gihugu bwafashe icyemezo cyo kuba buhagaritse misa ndetse n’indi mihango ya Kiriziya ihuza abantu benshi, murwego rwogukomeza gushyira mubikorwa ingamba zashyizweho na Leta y’ ubutaliyane zogukumira iki cyorezo.




Iki cyemezo kikaba  kivugako ihagarikwa rya misa rizageza ku italiki ya 3 Mata 2020  nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Vatican News  kimwe mubinyamakuru byandikirwa i Vatican munkuru yacyo yo kuwa 9 Werurwe.




Nubwo ubuyobozi bwa Kiriziya bubibona ko irihagarikwa ribangamiye cyane Kiriziya yaba abapadiri ndetse n’abakirisitu, ariko bavugako bagomba gufasha Leta mukurwanya nogukumira iki cyorezo.




Muri ikigihe cyoguhagarika misa, abakirisitu bakaba bashobora ujya bagera kuri za kiriziya muri gahunda z’umwihariko  ariko bakajya basiga nibura metero imwe hagati yaburi mukirisitu n’undi murwego rwogukomeza kwirinda.




Iki cyemezo kikaba gifashwe mugihugu cyose nyuma yuko gifatwa mumadiyoseze amwe akomeye muri iki gihugu aho guhera mumpera z’ukwezi kwa Gashyantare misa zakorwaga hifashishijwe ikorana buhanga abantu bategeranye.

Ububuryo bukaba burimo gukoreshwa mugihugu hose detse no muri Vatican kwa PAPA.

Ibi kandi bikaba bibaye mugihe nomu Rwanda kiriziya  Gaturika ikuyeho ibimenyetso bimwe nabimwe nk’amazi y’umugisha ndetse nokwifurizanya amahoro mugihe cya misa nk’imwe mungamba zogukumira icyorezo corona virus.

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here