MINEDUC yashyize ahagaragara ibisubizo kubibazo bikomeje kwibazwa ku mabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano

0
2973

Ibibazo bikomeje kwibazwa n’ibisubizo byabyo ku mabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.





1. Ese agahimbazamusyi ka mwarimu kavuyeho cyangwa gashobora kubarirwa
mu mafaranaga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) agaragara mu mabwiriza?

Agahimbazamusyi kavuyeho kubera ko ibigenerwa mwarimu nabyo byiyongereye.
Icyakora hagize aho bigaragara ko ari ngombwa bishobora kubarirwa muri ya
mafaranga atarenga ibihumbi birindwi (7,000 Frw), byemejwe n’Inteko rusange
y’ababyeyi ariko hatirengagijwe ibindi bikoresho nkenerwa ku ishuri cyane cyane
iby’isuku y’ishuri.

2. Ese ko hari abiga mu mashuri nderabarezi (TTCs) bishyuraga 50%
by’amafaranga y’ishuri ubu yavuyeho cyangwa tuzajya twishyura 50%
by’amafaranga yatangajwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi?

Kubera umwihariko w’amashuri nderabarezi (TTCs), umusanzu uzajya wakwa
umubyeyi uzaba ari 50% by’amafaranga y’ishuri nkuko byemejwe mu mabwiriza ya
Minisiteri y’Uburezi.

3. Hari abasanzwe biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro
(TVET) bishyuraga havuyeho 30% by’amafaranga y’ishuri, ese bizagenda bite
kuri bo?

Ibwiriza ryo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga
n’Ubumenyingiro hakuwemo 30% ryavuyeho. Amashuri ya Tekiniki, Imyuga
n’Ubumenyingiro (TVET) nayo azakurikiza amabwiriza mashya agaragaza
umusanzu w’ababyeyi.





4. Ese umusanzu wo gufatira ifunguro ku ishuri mu mashuri y’incuke n’abanza
ni amafaranga magana cyenda mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) ku
gihembwe?

Yego, umusanzu w’umubyeyi mu burezi bw’umunyeshuri wiga mu mashuri y’incuke
n’abanza ni amafaranga magana cyenda na mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) gusa
ku gihembwe. Kuri uyu musanzu haziyongeraho uruhare rwa Leta rungana
n’amafaranga ibihumbi umunani magana arindwi na mirongo irindwi n’atanu (8,775
Frw) ku gihembwe kuri buri munyeshuri.

5. Ese amafaranga y’inyubako yasabwaga ababyeyi buri gihembwe n’ibigo
by’amashuri nayo azakomeza gutangwa?

Kubaka no gusana ibigo by’amashuri ni inshingano za Leta n’abafatanya na Leta
ku bw’amasezerano. Amashuri yari yaratangiye imishinga yo kubaka ku bufatanye
n’ababyeyi agomba kwihutira kubimenyesha Minisiteri y’Uburezi binyujijwe ku
buyobozi bw’akarere iryo shuri riherereyemo.

6. Ese ku rutonde rw’ibikoresho umunyeshuri yitwaza ko tutabonyeho
umwenda wo muri Laboratwari cyangwa ihuguriro (Workshop), ni ikigo
kiwishakira cyangwa umunyeshuri azawitwaza?

Umwambaro w’umukorongiro ukoreshwa mu ihuguriro (Workshop) na Laboratwari
(Bitewe n’ishami umunyeshuri yigamo) ubarirwa mu bikoresho bitangwa
n’umubyeyi.

7. Ibikoresho by’isuku bivugwa ni ibihe?

Ibikoresho by’isuku bivugwa mu mabwiriza ni ibijyanye n’isuku bwite
y’umunyeshuri.

8. Ese matora ikodeshwa n’uwuhe munyeshuri?

Matora ikodeshwa n’umunyeshuri mushya ku bigo by’amashuri bisanzwe bifite
matora zikodeshwa. Ikiguzi ntikigomba kurenga ibihumbi icyenda (9,000 Frw) ku
munyeshuri, yishyurwa rimwe mu myaka itatu (3)





9. Hari ibigo biri gutanga inyandiko y’ibisabwa umunyeshuri iriho amafaranga
anyuranye n’ibikubiye mu mabwiriza basaba menshi ku bikoresho
nk’amakarita y’ishuri n’imyitwarire. Minisiteri yiteguye kubikemura gute?

Itsinda ry’abagenzuzi rya Minisiteri y’Uburezi ririkugenzura uko aya mabwiriza
ashyirwa mu bikorwa. Aho bizagaragara ko hari abari kurenga kuri aya mabwiriza
bazahanwa.

10.Ese umubyeyi agomba gutanga amafaranga yo kwiyandikisha (Registration)?

Oya. Nta mubyeyi ugomba gusabwa amafaranga yo kwandikisha umunyeshuri
haba mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

11.Ese umusanzu wa Ejo Heza wishyurirwa ku ishuri?

Umusanzu wa Ejo Heza ntabwo wishyurirwa ku ishuri. Ariko ubukangurambaga
bwo gutanga umusanzu wa Ejo Heza bushobora gukorerwa ku ishuri.

12.Ese ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri mbere y’uko
amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi asohoka, bizagenda gute?

Abari baramaze kwishyura amafaranga mbere y’uko aya mabwiriza atangazwa,
bazayaheraho mu bihembwe bikurikiyeho.





13.Ese aya mabwiriza areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri
yigenga?

Yego. Aya mabwiriza areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri
yigenga.

14.Hari ibikoresho byinshi bisabwa mu mashuri ya tekiniki, imyunga
n’ubumenyingiro kandi ntabwo bigaragara ku rutonde ruri mu mabwiriza. Ese
ikigo kizajya kibyishakira?

Ibikoresho bindi bikenewe kandi bitagaragara ku rutonde bizajya bitangwa na Leta
ibinyujije mu mafaranga y’iterambere ry’ishuri n’ibindi ishuri rikenera (Capitation
grant); Leta itanga kandi ibikoresho bishira(Consumables) bikoreshwa mu ihuguriro
(workshop) n’ibindi bikoresho bizaba bikenewe (Equipment).

15.Ese ishuri risaba umusanzu uri munsi y’uvugwa mu mabwiriza mashya,
hanyuma rikaza kuwuzamura rikawugeza ku musanzu uvugwa mu mabwiriza
riba rinyuranyije nayo?

Amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi avugwa mu mabwiriza ni ntarengwa.
Amashuri yatangaga umusanzu uri munsi y’umusanzu ntarengwa uvugwa mu
mabwiriza, ashishikarizwa kutawuzamura, keretse byemejwe n’inteko rusange
y’ababyeyi.

16.Ese amashuri afite abana bafite ubumuga yaka umusanzu ungana n’uri mu
mabwiriza?

Yego. Ariko amashuri azagaragaza imbogamizi zihariye, asabwa kubigeza kuri
Minisiteri y’Uburezi.

17.Ese amafaranga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) avugwa mu mabwiriza asabwa
mu nyandiko nshya y’ibikoresho bisabwa ababyeyi? Ese aya mafaranga
azanasabwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza?

Amafaranga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) asabwa gusa ari uko yemejwe n’Inteko
rusange y’Ababyeyi. Aya mafaranga ntasabwa abanyeshuri bo mu mashuri
y’incuke n’abanza.





18.Ese amafaranga y’ubwishingizi bw’impanuka (Accident Insurance) yakwaga
ababyeyi, azakomeza gusabwa?

Amafaranga y’ubwishingizi nayo agaragara ku rutonde ruri mu mabwiriza, bityo
asabwa ababyeyi.

19. Ese amafaranga yo guhemba abandi bakozi bo mu kigo cy’ishuri asabwa
ababyeyi cyangwa ni ikigo kibihembera?

Amafaranga yo guhemba abandi bakozi bo mu kigo cy’ishuri abarirwa mu
mafaranga agenewe iterambere ry’ishuri (Capitation grant), ntabwo asabwa
abababyeyi.

Kanda hano usome ibi bibazo n`ibisubizo byabyo kurubuga rwa MINEDUC










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here