Menya ubwoko n’ubusobanuro bwogusomana (igice cya mbere)

0
9123




2. Kugusoma kubikonjo (Inyuma y’ikiganza)
Ukoresha ububuryo ushaka kwereka uwo ukunda ko watwawe cyane n’ubwiza bwe. Bwerekana kandi ko umugabo yubashye cyane umugore ndetse ko yatwawe n’imiterere ye.
3. Gusomana bizwi kwizina rya ESKIMO




Ubu ni uburyo bukorwa igihe abakundana bakozanyaho amazuru, bajyana umutwe iburyo n’ibumoso. Bukaba bwerekanako abakundana bishimiye ibihe barimo, bakina, n’ibindi.
4. Gusomana kugahanga




Ubu ni uburyo butuje kandi busirimutse bugaragaza ko witaye kumuntu kandi ushobora kumurinda (protection) bibaye ngombwa. Bwerekana kandi ko umukunzi wawa afite umwanya ukomeye mubuzima bwawe ukaba udashaka  no kumutakaza. Umugabo ashobora kubukoresha kumugore cyangwa umubyeyi akabukorera umwana.
5. Gusomana kumunwa




Ubu buryo bugaragaza urukundo rwihariye hagati y’abakundana. Ubusanzwe umuntu akaba agira umukunzi umwe umusoma kumunwa.
Ubu buryo bukaba bufite ubwoko butandukanye aribwo bukurikira:
💋Guhuza iminwa by’akanya gatoya




Muri ubu buryo, ukoza umunwa ufunze kumunwa w’umukunzi wawe mugihe kitarenze amasegonda 3. Ububuryo ntibugaragara nkuburyoshye cyane nyamara nibwiza kumukunzi mumaranye  igihe gitoya ushaka kumubwirako umukunda.Icyakora n’abakundanye igihe kirekire ntibibujijwe.

💋 Uburyo bwitwa romantike (romantic/romantique)




Ubu ni uburyo ukoza umunwa wawe ufunguye gahoro kumunwa w’umukunzi kandi ikigikorwa kikamara akanya. Ubu buryo bwerekanako abakundana bakeneye kurushaho kumenyana nubwo baba bamaranye igihe.




💋 Gusomana  byitiriwe abafaransa (Le French Kiss)

Ububuryo buri mubwambere bwerekana urukundo rwinshi kandi rw’Ukuri, aho abakundana bahoberana ndetse bagahana ururimi. Ibi bikaba bishobora gusobanura “Ndagukunda/Ndagushaka” bukaba kandi bwongera ubushake bwo guko imibonano mpuzabitsina.

💋Gusoma umunwa wohejuru




Ubu buryo ntibufatwa nko gusomana gusa ahubwo bunafatwa nka karese (caresse) zokuzamura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Ububuryo bwerekana ko uri umwe n’umukunzi wawe.

💋 Kwinjiza no gusohora ururimi (Le baiser Lézard)

Muri ububuryo, usoma umukunziwe yinjiza kandi agasohora ururimi rwe vuba vuba. Akaba ari uburyo bwiza kubakunzi bahararanye nditse bifuzanya umwe kuwundi.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here