Menya uburyo wagabanya inda yawe!

0
3882

Mubuzima bwacu bwaburi munsi, imibereho myiza ndetse n`ubuzima buzira umuze biza mubyambere biraje ishinga buri wese muritwe. Iyo hari ikitagenze neza mumubiri (aribyo twita uburwayi), duhora twifuza uko cyahita gikemuka ibyo tukabicisha mugushaka abaganga ndetse no gufata imiti itandukanye.

Ariko rero kubera ubuzima tubaho, ibyo kurya bitandukanye, akamenyero cyangwa imyitwarire yacu nayo itandukanye, bishobora gutuma imikorere  y`umubiri wacu nayo itandukana kugeza ubwo usanga abantu bagira  impinduka ndetse zigaragara n`inyuma kumubili. Aha niho ushobora gusanga umuntu umwe abyibushye bikabije cyangwa se afite ibindi bibazo bitandukanye  bibangamira ubuzima bwe. Kimwe muri ibyo bibazo ndetse gikunda kwibasira abantu benshi ni ukugira ibinure byinsi munda bigera aho bitwikira inyama zitandukanye zomunda, bigatuma ubona umuntu yarazanye inda ije imbere cyane cyangwa akanabyibuha muburyo bukabije.

Muri iyi nkuru, amarebe.com yabateguriye byinshi kuri icyo kibazo aho tureberahmawe igitera ibyo binure, ingaruka zabyo ndetse n`uko umuntu yabiganya.

Kugira ibinure byinshi munda byaba biterwa n`iki?

Kugira ibinure  byinshi munda bishobora guterwa n`impamvu zitandukanye ariko dore izingenzi:

  1. Gufata ibyo kurya byanyujijwe munganda cyane cyane ibyiganjemo ibitera imbaraga. Ibyinshi muri ibi bikaba bishobora kongera uburozi (Toxins) mumubiri,  amasukari ndetse n`umusemburo witwa cholesterol mumaraso.
  2. Intege nkeya zihoraho z`umubiri (Sedentarité chronique) zituma umubiri udakoresha ibyangombwa byose byavuye mubyo tuba twariye
  3. Kutanywa amazi ahagije bigatuma umubili utabasha gusohora imyanda yose ndetse nuburozi buba buri mumubiri bugira uruhare runini mukwiyongera kwibinure mumubiri.
  4. Guhora ukora ibintu bikuvuna mumutwe cyane (Exposition au stress prolongee)

Ni gute twagabanya ibinure byinshi byo munda?

Ibi binure byinshi byo munda byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete, umuvuduko ukabije wamaraso ndetse nindwara zumutima. Mukurwanya ibi byago, abantu benshi usanga bagerageza gufata amafunguro yihariye (Regime) ndetse bagakora nimyitozo ngorora mubiri ariko akenshi ugasanga ntacyo bibamarira.

Rwifashishije imbuga zitandukanye, urubuga amarebe.com rwegeranije uburyo butandukanye umuntu ashobora kugabanyamo ndetse no kwirinda ibinure byo munda, aribwo bukurikira:

  1. Gukora imyitozo ngororamubiri ituma umubiri wose ukoresha imbaraga zose uba wakuye mubyo kurya aho kugirango zose zikomeze zibike mumubiri. Kugirango iyi myitozo igire umusaruro wihuse, ukaba ugiriwe inama yo gukoresha iminota 30 nibura buri munsi mugukora umwe muri iyi myitozo: Kwoga,Kugenda n`amaguru,Gutwara igare,kubyina n`izindi..
  2. Gufasha imitsi gukura no gukomera: Ikigikorwa gisaba umubiri gutwika imbaraga nyinshi uba wakuye mubyo kurya bigatuma zitaguma mumubili bityo bikakurinda kwiyongera kw`ibinure mumubili. Bikaba rero bigerwaho igihe ukoze imyitozo ikomeza imitsi .
  3. Gufata ifunguro ryuzuye kandi kugipimo kiri murugero .Byaba byiza ribonetsemo nkibinyampeke, imboga, imbuto nibindi bitagira amavuta menshi ndetse tukanagabanya ibyo kurya byaciye munganda.
  4. Gufata amafunguro yose ariko cyane cyane irya mugitondo.
  5. Kunywa amzi menshi kugirango dufashe umubiri gusohora imyanda.

 

Tubifurije ubuzima buzira umuze!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here