Menya inzira nyayo wakoresha ukaganiriza umwana wawe ibijyanye n’igitsina ndetse n’ubuzima bw’imyororokere

0
1236





Bakunzi b’amarebe.com, ntawashidikanyako uburere bw’abana buri mubyambere biraje ishinga abatari bake. Ibi rero bikaba bifata impande zinyuranye zirimo kubashyira mumashuli, kubabonera ibindi nkenerwa by’ibanze, kubaganiriza n’ibindi.

Muri iyinkuru, twabateguriye inzira zikwiriye wacamo ukaganiriza umwana wawe kubijyanye n’igitsina ndetse n’ubuzima bw’imyororokere muri rusange doreko nabyo biri mu masomo umwana agomba guhabwa nyamara ugasanga bigora ababyeyi benshi gusubiza ibibazo by’abana kuri iyingingo.

Ababyeyi benshi batekerezako kuganiriza abana babo ibijyane n’igitsina byabashora mungeso mbi nyamara sibyo kuko hari inzira nyinshi wabikoramo ahubwo bikagira umumaro. Zimwe murizo ni izi zikurikira:




1. Reka umwana akubaze ibyo atekereza byose ntugire ikibazo usubiza inyuma.

2. Gerageza kandi kumubonera ibisubizo bigufi kandi bitamuha amakuru menshi adakeneye kuko ashobora kumutera ubwoba cyangwa akangiza imikurireye. Icyakora ushobora kongeraho ko azamenyaho byinshi namara gukura.

3.Menya igihe cyiza cyo kuganiriza umwana ugendeye kubyo avuze cyangwa akoze.

Niba umubonye akinisha akanyoni ke (igitsina cye) mubantu waheraho ukamubwirako ariwe wenyine ubyemerewe ariko igihe arimucyumba cye cyangwase hamwe na papa na mama mugihe cyokumwuhagira n’ibindi!.




4.Menya uko witwara igihe umwana akubajije ikibazo gisa n’ikibangamye cyangwa icyo twita ko giteye isoni.

Sibyiza ko wuka inabi umwana igihe akubajije ikibazo nkicyo, ahubwo mugihe utamufitiye igisubizo gikwiriye musabe undimwanya uzakimushakire cyangwa wifashishe ubundi buryo nko gusoma igitabo, kumubwira inkuru yakuramo igisubizo n’ibindi..

Ibi bizamurinda kutajya gushaka ibisubizo ahandi kandi wenda  byazaba atari byo.

5. Menya uko witwara nubona abana bakorakorana kutunyoni twabo.

Mubyukuri ibi ntibikwiye kugutesha umutwe ngo ubereke uburakari kuko aba arigihe cy’ubuvumbuzi barimo kandi ntakibi baba bagamije. Icyakora uzahere aho uhite ubabwirako ataribyiza ko umwana akora kugitsina cy’undi.

6. Sobanurira umwana ibijyanye no gusomana.

Nubwo bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe ko umwana asoma kandi akanasomwa n’ubonetse wese, nibyiza kwereka umwana ko guha cyangwa guhabwa akabizu n’umuntu ubonetse wese ntakwiyubaha kurimo. Ibi bizamurinda gukura yubaha ibyo gusomana biganisha no kumibonano mpuzabitsina.

Igiti kigororwa kikiri gito!

 

 

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here