Menya iminota ikwiriye imibonano mpuzabitsina

0
5368

Igihe nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara kugirango abakundana bose banyurwe, ni ikintu abantu benshi bakunda kwibazaho ndetse ugasanga kitavugwaho rumwe. Dore ibyagaragajwe n’Inyigo yakozwe mumwaka wa 2005 .




Itsinda ry’abashakashatsi b’impuguke mubyerekeye ubuzima bw’ibitsina, bagaragajeko ubwiza bw’imibonano mpuzabitsina budashingira kugihe imaze  ariko nanone iminota ikurukira ikaba yarafashweho urugero:




Iminota 30: Ni myinshi cyane




Iminota iri hagati ya 15 kugeza kuri 30 ifatwa nkaho yaba ikabije kuba myinshi kuko inaniza umugabo ndetse n’umugore akaba yarambirwa bityo bombi ntibashyire umutima kugikorwa barimo.




Iminota 1-2:Ni mikeya cyane




Iritsinda kandi rinavugako igihe kiri hagati y’umunota umwe n’iminota 2 arikigufi cyane kuko usanga iyi minota ikoreshwa mugikorwa nyirizina nyamara benshi bakirengagiza ko kigomba kubanzirizwa n’indi myiteguro itandukanye (karese,gusomana n’ibindi) ituma ikigikorwa kirushaho kuba cyiza.




Iminota 7-20: Igihe nyacyo




Nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye, abantu benshi bishimira imibonano mpuzabitsina imaze hagati y’iminota 7-13  ubariyemo imyiteguro ndetse n’igikorwa nyirizina.




Nubwo iyo minota ishimwa nabenshi, turabibutsako imibonano mpuzabitsina atari urubuga rwokwerekaniramo ko ushoboye ahubwo ni igihe cyo gusangira ibyishimo. Igihe cyose rero yamara sicyo cy’ingenzi cyane ahubwo uburyo mwabikozemo nibwo bw’ingenzi.

Izindi nkuru bijyanye:

1. Menya ubwoko n’ubusobanuro bwogusomana (igice cya mbere)

2. Inama 5 kumugore ushaka ko umugabo we ashyukwa neza.

 




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here