Categories: KWAMUGANGA

Menya ibyo wasimbuza mukorogo mugufataneza uruhu rwawe

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, ntamuntu utifuza kugaragara neza mubandi akaba ari nayo mpamvu usanga bamwe bifashisha uburyo butandukanye mukugera kubwiza bifuza. Ikibabaje,nuko  bwinshi muri ubu buryo usanga buhenze cyangwa se bukanangiza uruhu rwabo aho kurugira neza nkuko babyifuzaga. Aha twa tanga urugero nko kumavuta atandukanye yamenyekanye ku izina rya mukorogo n`ibindi…
Murwego rwo kubafasha kugira uruhu rwiza muburyo buhendutse kandi butagira ingaruka, irebere ibyo kurya wafata bikagufasha kugira uruhu rwiza ndetse runatoshye.
  1. Beterave (Betterave):
Mugihe urimo gufata amafunguro yawe cyane cyane aya nijoro, kata betarave kuruhande maze uzirye kuko bizagufasha kugira uruhu wifuza, cyane ko iyi betarave ikubiyemo ibinyabutabire birinda uruhu kumagara ndetse bikanasimbura ingirangingu nz`uruhu zashaje.
  1. Ibijumba:
ibijumba nabyo benshi dufata nk’indyo isuzuguritse nabyo burya bigira umumaro munini mugutuma dukomeza kugira uruhu rwiza, by’umwihariko abantu baba ahantu hashyuha cyane, ibijumba byagufasha kutagira icyo wangirikaho kuruhu rwawe.
  1. Epinari:
Ubundi epinari zizwiho umumaro wo kongera ubushake bwo kurya (Appetit) mumubiri w’umuntu igihe uyifashe mubyo mkurya, ariko nanone umutobe ukoze muri epinari wifitemo imbaraga zoguhindura uruhu rwawe rugahora rumeze neza cayane cyane iyo uwo mutobe ufashwe kumafunguro yamugitondo.
  1. Inyanya
Nubwo inyanya dukunda kuzifashisha mukuryoshya amafunguro atandukanye, ariko nazo abahanga bagaragajeko zitera imbaraga mumubiri ndetase zikazamura ubwirinzi bw`uruhu ntirwangizwe n`ibibonetse byose. Nibyiza rero kurya urunyanya cyane cyane ari rubisi.
  1. Imineke:
Imineke nayo ntabwo izwi gusa kuburyohe bwayo, ahubwo byagaragayeko nayo ishobora kugufasha kurinda uruhu rwawe cyane cyane iyo uyifashe nibura muminota 30 mbere yo gufata andi mafunguro.
  1. Indimu:
Indimu nkuko dukunda kuyibona mubintu byinshi bifasha umubiri, inafasha uruhu kugira ubudahangarwa bukomeye, cyane cyane mumaso. Gerageza ukarabe mumaso nibura inshuro 2 mucyumweru amazi arimo utuzi tuva mubishishwa by’indimu bizagufasha guhorana isura icyeye.
  1. Imbuto:
Reka hano tubabwire imbuto muri rusange kuko ugenda usanga buri rumwe rufite akamaro karwo kihariye. Gusa jya wibanda kumbuto zifite ibara ry’icyatsi kibisi kuko zifasha mubijyanye n’uruhu rwacu kurusha izindi.
admin

Recent Posts

Imyanya 6 y`ubushoferi bw`igihe gito (Temporary Driver) muri RRA: Deadline: 23/05/2024.

Rwanda Revenue Authority is seeking to recruit self-motivated, qualified person of high integrity to fill…

10 hours ago

8 Job Positions at Rwanda Inter-Link Transport Company (RITCO Ltd) | Kigali : Deadline: 24-05-2024

Kanda kumwanya wifuza kudepozaho urebe amakuru yawo yose: 2 Job Positions of Electrical Mechanics at…

10 hours ago

2 Job Positions of Electrical Mechanics at Rwanda Inter-Link Transport Company (RITCO Ltd) | Kigali : Deadline: 24-05-2024

Job Advertisement. Rwanda Interlink transport Company (RITCO) Ltd would like to recruit staff for the…

10 hours ago

Engine Expert at Rwanda Inter-Link Transport Company (RITCO Ltd) | Kigali : Deadline: 24-05-2024

Job Advertisement. Rwanda Interlink transport Company (RITCO) Ltd would like to recruit staff for the…

10 hours ago

3 Job Positions of Tyre Repair Expert Rwanda Inter-Link Transport Company (RITCO Ltd) | Kigali:Deadline: 24-05-2024

Job Advertisement. Rwanda Interlink transport Company (RITCO) Ltd would like to recruit staff for the…

10 hours ago

Panel Beating at Rwanda Inter-Link Transport Company (RITCO Ltd) | Kigali : Deadline: 24-05-2024

Job Advertisement. Rwanda Interlink transport Company (RITCO) Ltd would like to recruit staff for the…

11 hours ago

This website uses cookies.