Murwego rwo gusoza umwaka wa 2023; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagejeje ijambo rikora kumutima w`abanyarwanda n`inshuti z`u Rwanda.

Muri iri jambo yatangiye yifuriza abanyarwanda  bose n`inshuti z`u Rwanda umugoroba mwiza ndetse hamwe n`umuryango we batwifuriza  umwaka mushya muhire ngo uzatubere umwaka w`ibyishimo n`uburumbuke.

Yavuzeko umwaka ushize watubereye impamvu zokwishimira iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho. Yavuzeko abantu baturutse hirya nohino ku isi hose bakomeje kuza mu Rwanda munama n`ibindi birori bikomeye birimo amarushanwa ya Basket ball;Women deliver;Giants of Africa ndetse n`igitaramo cya Grobal Citizen. Yavuzeko kwakira ibi birori bitanga amafaranga n`akazi kubanyrwanda bikanateza igihugu imbere.

Umukuru w`igihugu yanavuzeko hatangijwe ikigo cy`ubushakashatsi cya IRCAD gitanga amahugurwa kuburyo bugezweho bwo kubaga mubuvuzi ndetse n`uruganda rwa BioNTech rukora inkingo.

Yavuzeko kandi u Rwanda rukomeje kugaragara nkahantu heza ho guhanga ibishya mubuvuzi n`ubuzima ati kandi tuzakomeza kubyubakiraho.

Perezida wa Repubulika yaboneyeho no gushimira uruhare rwa buri munyarwanda mubyo twagezeho .

Yakomeje avugako nubwo twahuye n`imbogamizi zitandukanye zirimo imyuzure  no guta agaciro kw`ifaranga byatewe n`ibibera ahandi ku isi ati ariko hashyizweho ingamba zo guhangana nabyo.

Yanavuzeko urwanda rukomeje guhangana n`umutekano mucye mukarere kacu no kumipaka n`ibindi bihugu ndetse anavugako dushobora kwihanganira kunengwa nokuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

Yijeje kandi abanyarwanda ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose kugirango abanyarwanda bahore batekanye ndetse nogukomeza gufasha abavandimwe bandi muri Afurika mukubungabunga amahoro n`umutekano mubihugu byabo.

Perezida Paul KAGAME yavuzeko kwibuka aho twavuye nuko twari tubayeho bituma  dusanga ntampamvu yo kwinuba no gucika intege. Yongeyeho ko ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy`ejo hazaza ari imbaraga tubona murubyiruko.

Yavuzeko uyu mwaka dutangiye ari ingenzi kugihugu cyacu kandi ko twizeye kuzumva amajwi menshi y`abakiri bato mukugena ahazaza h`igihugu. Yasoje ijambo rye atwifuriza umwaka mushya muhire w`2024 n`ibihe byiza muri rusange.

Kanda hano ukurikire iri jambo ryose







B. Claire

Recent Posts

4 job positions of EDC Teacher at The Pharo Foundation Rwanda Ltd | Kigali :Deadline: 25-05-2024

ECD Teacher Kigali, Rwanda      Company Overview   Pharo Foundation (“the Foundation”) is a mission-driven, non-profit organisation…

10 hours ago

4 Job Positions of Homeroom Teacher at The Pharo Foundation Rwanda Ltd | Kigali: Deadline: 25-05-2024

Homeroom Teacher Kigali, Rwanda      Overview   Pharo Foundation (“the Foundation”) is a mission-driven, non-profit organisation that…

10 hours ago

Information Technology Support Specialist at Abt Associates Inc | Kigali :Deadline: 27-05-2024

Job Information Organisation: Abt Associates Inc. Position: Information Technology Support Specialist Supervisor: Sr. Finance and Administration Manager Position…

13 hours ago

Child Protection & Safeguarding Coordinator at World Vision International Rwanda | Kigali :Deadline: 20-05-2024

JOB OPPORTUNITY Child Protection & Safeguarding Coordinator World Vision is a child-focused Christian humanitarian organization…

21 hours ago

Social Media Content Creator at Build Centre | Kigali:Deadline: 13-06-2024

Job Title: Social Media Content Creator Job Description: Build Centre is seeking a talented Social Media…

21 hours ago

This website uses cookies.