Menya ibyiza byogukaraba amazi akonje

0
2293

Abantu benshi bakunda kwiyuhagira amazi ashyushye kuruta kwiyuhagira akonje. Nyamara, ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko yaba amazi akonje cyangwa ashyushye ashobora kugirira akamaro ubuzima bwacu.

Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe mubyiza byo kwiyuhagira amazi akonje kubw’inyungu zitandukanye z’umubiri wacu:

1.Gukaraba amazi akonje, bigabanya ibinure mumubiri, kuko umubiri ubitwika ushaka kuzamura ubushyuhe bwo mumubiri wacu.

2.Bigabanya umunaniro ndetse no gucika intege mu mubiri

3.Gukaraba amazi akonje byongera uburumbuke (fertility) bw’abagore.

4.Gukaraba amazi akonje byongera imbaraga n’imibereho myiza by’umubiri

5.Gukaraba amazi akonje biri mubirinda umubiri gutanga umwuka mubi ( impumuro mbi)




6.Gukaraba amazi akonje, byongerere umubiri ubwirinzi kuburyo wihanganira ububabare  kurenza umubiri  wuhagirwa amazi ashyushye burigihe.

7.Gukaraba amazi akonje birinda uruhu gusaza imburagihe .

8. Gukaraba amazi akonje, bifasha gusinzira neza cyane cyane iyo uyakarabye nka mbere y’isaha yo kuryama.

9. Gukaraba amazi akonje  bifasha cyane mugutembera neza kw’amaraso cyane cyane kubageze muzabukuru.

10. Gukaraba amazi akonje bifasha cyane mugukemura ikibazo cyo kuribwa imitsi cyane cyane nka nyuma y’imyitozo ngorora mubiri

11. Gukaraba amazi akonje bifasha kugira imisatsi ndetse n’uruhu bimeze neza.

 

Ugize igitekerezo, icyifuzo cyangwa inyunganizi kubyo twabateguriye watwandikira ubinyujije muri comment.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here