Bakunzi b`urubuga “https://amarebe.com” nkuko mubizi, kujya mumihango cyangwa kujya imugongo, ni igihe gisanzwe (Normal) abagore nabakobwa bajya bagira buri kwezi kikaba kirangwa no gusohoka kw`amaraso mumyanya ndangagitsina yabo kikaba kandi ari n`ikimenyetso kigaragaza ukwezi kw`umugore/umukobwa.
Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye, iki gihe kikaba gishobora gutangira kumyaka hagati ya 12 na 13 kandi umugore cyangwa umukobwa akaba atakaza amaraso arihagati ya ml 30 na ml 80 muminsi hagati y`2 n`7 buri kwezi bitewe n`imiterere yaburi mugore/mukobwa.
Kubera impinduka zimisemburo ziba zabaye mu mubiri w`umugore/umukobwa mugihe cy`imihango, impuguke mumirire zigira inama abagore zo gufata amafunguro yuzuye kugirango ubuzima bwabo burusheho kumera neza ariko cyane cyane birinde cyangwa bagabanye ububabare bashobora kugira munda yohasi igihe imihango igitangira cyangwa se yenda kurangira.
Muri iyi nkuru, twabateguriye ibiribwa bitanu umuntu uri mumihango yakwiriye gufata:
1. Imboga zibara ryicyatsi kibisi
Izimboga nka epinari, amashu, inyabutongo cyangwa se rengarenga zigirira akamaro kanini umubiri ariko by`umwihariko mugihe cy`imihango y`umugore/umukobwa.
Kuba zikize muntungamubiri nka Vitamine B ndetse nomuri Fer, bituma zifasha mugukumira imigendekere mibi yigogora akenshi rifitanye isano n`imisemburo y`imihango
2. Imbuto nshyashya
Kugira imbuto ufata nibura buri munsi by`umwihariko muri iyi minsi iba idasanzwe nabyo birinda ibibazo by`igogora nabyo bigatuma umugore/umukobwa uri mumihango yirirwa ameze neza.
3. Ibinyampeke
4. Kunywa amazi ahagije
Kunywa amazi menshi nabyo birinda umuntu kumva asa n`uwagugaye munda igihe ari mumihango.
5. Gufata amafunguro akungahaye kuma vitamine atandukanye ndetse n`amaporoteyine nk`amafi, inkoko, imitobe y`amacunga nibindi nk`ibyo nabyo bifasha umubiri w`umuntu uri mumihango gukomeza kumererwa neza.
Icyakora abo bahanga bakomeza bavugako hari n`ibindi biribwa umuntu uri mumuhango yakagombye kureka cyangwa se akabigabanya birimo nk`ikawa, alcohol, ibiribwa bituruka kumata nka foromaje (Fromage, amata ubwayo n`ibindi) kubera ingaruka zitandukanye bigira kumubiri zirimo kongera stress, ibishishi mumaso nibindi.