Menya ibiribwa 5 abagore n`abakobwa bakwiriye kurya igihe bari mumihango

0
7957

Bakunzi b`urubuga  “https://amarebe.com” nkuko mubizi, kujya mumihango cyangwa kujya imugongo, ni igihe  gisanzwe (Normal) abagore nabakobwa bajya bagira buri kwezi kikaba kirangwa no gusohoka kw`amaraso mumyanya ndangagitsina yabo kikaba kandi ari n`ikimenyetso kigaragaza ukwezi kw`umugore/umukobwa.

Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye, iki gihe kikaba gishobora gutangira kumyaka hagati ya 12 na 13 kandi umugore cyangwa umukobwa akaba atakaza amaraso arihagati ya ml 30 na ml 80  muminsi hagati y`2 n`7 buri kwezi bitewe n`imiterere yaburi mugore/mukobwa.

Kubera impinduka zimisemburo ziba zabaye mu mubiri w`umugore/umukobwa mugihe cy`imihango, impuguke mumirire zigira inama abagore zo gufata amafunguro yuzuye kugirango ubuzima bwabo burusheho kumera neza ariko cyane cyane birinde cyangwa bagabanye  ububabare  bashobora kugira munda yohasi igihe imihango igitangira cyangwa se yenda kurangira.

Muri iyi nkuru, twabateguriye ibiribwa bitanu umuntu uri mumihango yakwiriye gufata:

1. Imboga zibara ryicyatsi kibisi

Izimboga nka epinari, amashu, inyabutongo cyangwa se rengarenga zigirira akamaro kanini umubiri ariko by`umwihariko mugihe cy`imihango y`umugore/umukobwa.




Kuba zikize muntungamubiri nka Vitamine B ndetse nomuri Fer, bituma zifasha mugukumira imigendekere mibi yigogora akenshi rifitanye isano n`imisemburo y`imihango

2. Imbuto nshyashya

Kugira imbuto ufata nibura buri munsi by`umwihariko muri iyi minsi iba idasanzwe nabyo birinda ibibazo by`igogora nabyo bigatuma umugore/umukobwa uri mumihango yirirwa ameze neza.

3. Ibinyampeke

Kimwe n`imboga ndetse n`imbuto, ibinyampeke nabyo byifitemo ikinyabutabire cyitwa fibre kigira akamaro kanini mumigendekere myiza yigogora, bikanagira ama vitamine ndetse n`izindi ntungamubiri bituma umubiri umererwa neza.

4. Kunywa amazi ahagije

Kunywa amazi menshi nabyo birinda umuntu kumva asa n`uwagugaye munda igihe ari mumihango.

5. Gufata amafunguro akungahaye kuma vitamine atandukanye ndetse n`amaporoteyine nk`amafi, inkoko, imitobe y`amacunga nibindi nk`ibyo nabyo bifasha umubiri w`umuntu uri mumihango gukomeza kumererwa neza.

Icyakora abo bahanga bakomeza bavugako hari n`ibindi biribwa umuntu uri mumuhango yakagombye kureka cyangwa se akabigabanya birimo nk`ikawa, alcohol, ibiribwa bituruka kumata nka foromaje (Fromage, amata ubwayo n`ibindi) kubera ingaruka zitandukanye bigira kumubiri zirimo kongera stress, ibishishi mumaso nibindi. 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here