Menya ibiranga umukoresha mwiza

0
2013

Murwego rwo kugabanya ubushomeri ndetse nokuzamura itera mbere ry`ibihugu bikiri munzira yamajyambere, abaturage b`ibyo bihugu bararwana inkundura bahanga imirimo mishya ikorwa n`umuntu kugiti cye cyangwa se babinyujije mugushyiraho ibigo b itandukanye.

Nubwo iki gitekerezo ari cyiza ariko se ibi bigo bishingwa bigera kuntego zabyo kuruhe rugero?

Mubyukuri, ibigo byose bishingwa muburyo bumwe ahubwo uburyo bwimikorere no gushyira gahunda kumurongo bigenda bitandukana bitewe nikigo iki cyangwa kiriya. Ibigo bimwe ushobora gusanga bikura byihuta ndetse bikagira numurongo wimikorere uhamye nyamara ugasanga ibindi atari uko bimeze.

Urubuga amarebe.com rwakwegeranirije imico (characteres) 8 umukoresha cyangwa uwo dukunze kwita patron cyangwa boss agomba gutunga kugiramgo ikigo cye cyangwa akazi ke muri rusange kabashe kugenda neza.

1.  Ubwigenge busesuye (Independance): Nubwo umuyobozi mwiza atagomba  kwirengagiza ibitekerezo byabo bakorana, ariko agomba kuba afite ubwisanzure ntagereranywa bwo gufata ibyemezo cyane cyane ashingiye kubitekerezo yahawe nabo bakorana.

2. Gushyira mugaciro: Umuyobozi mwiza agomba kurangwa no gushyira mugaciro, akamenya igihe cye cyo gukora ndetse n`icyo kureka abo bakorana bagakoresha ubwenge bwabo.

3. Gufata inshingano (Responsabilite): Umuyobozi mwiza akwiriye kumenya agaciro numwanya afite mukigo ayobora. Agomba guhangayikishwa niterambere ryimirimo bakora ndetse niry`abo bakorana.

4. Kugira gahunda: Umuyobozi agomba kuba afite ubushobozi bwo gushyiraho intego yumvikana kugirango abakozi bayikurikire bakoresheje ingamba zashyizweho nikigo bakorera kandi iyo ntego ikaba inarengera inyungu zicyo kigo ariko zitanirengagije iz`abakozi.

5. Kwigirira icyizere: Umuyobozi mwiza agomba kuba afite ubushobozi bwogushyira mubikorwa ubushobozi bwe, ubumenyi bwe ndetse n`uburambe bwe byose kunyungu z`abo bakorana.

6. Kuba intangarugero: Umuyobozi mwiza agomba kuba bandebereho atari ukugaragaza ko ari hejuru y`abo bakorana, ahubwo akoresheje ubunyangamugayo bwe ndetse n`ubwitange mumirimo ye yaburi munsi .

7. Gushimira: Umukoresha mwiza agomba gushimira buri kintu cyose cyiza umwe mubakozi yakoze kuko bimutera imbaraga zo gukora ibindi byinshi, ibyo bikarushaho guteza imbere ikigo runaka.

8. Umutima wogukorera hamwe: Umukoresha mwiza agomba kuba afite ubushobozi bwo gukorera hamwe n`abandi bakozi ndetse no gukemurira hamwe nabo ikibazo cyose cyaba kibonetse abinyujije munzira y`inama cyangwa indi nzira ibahuriza hamwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here