Ubundi se igihugu ni iki?
Nkuko tubikesha ibitabo n` imbuga zitandukanye, tugenekereje igihugu ni ubutaka bufite imipaka izwi kurwego mpuzamahanga,bukaba butuwe n`abaturage kandi bafite ubuyobozi bwigenga.Buri gihugu kandi kikagira ibirango byacyo birimo ibendera ndetse n`indirimbo yubahiriza igihugu.
Isi dutuyeho ikaba ifite ibihugu bishobora kuba bigera muri 324 ariko ibyemewe n`umuryango mpuzamahanga bikaba bigera kuri 197 nkuko bigaragara munyandiko zitandukanye. Ibyo bihugu byose bibumbiye mumigabane 5 ariyo : Afurika, Uburayi ,Aziya, Amerika na Oseyaniya.
Tubibutseko imigabane itanu ari iboneka kurutonde rw`umuryango mpuzamahanga (UN) ariko hakaba hari n`izindi nyandiko zongeraho umugabane wa antaragitika (antractique) udakunda kubarwa kuberako ahanini utuwe gusa n`inyamaswa, ndetse n`umugabane wa 7 witwa Zealandia bavugako uvumbuwe vuba ukaba ubarizwa munyanja ya pacifika.
Waba se uzi igihugu gitoya muri ibi bihugu bigize isi?
Bitewe n`ikigenderewe, ibi bihugu bikaba bishobora gushyirwa kurutonde uru cyangwa ruriya hagendewe kubintu bitandukanye birimo ubuso (Ingano y`ubutaka bwa buri gihugu), umubare w`abaturage, ubukungu ndetse n`ibindi.
Muri iyi nkuru, amarebe.com yifashishije imbuga zitandukanye yabegeranirije ibihugu 10 birusha ibindi kuba bitoya ku isi nkuko mugiye kubibona hasi:
- Vatikani (Vatican)
Iki gihugu kibarizwa hagati mumugi waRoma kikaba gifite gusa ubuso bwa km². 0,44
n`abaturage bwite hafi 1 000
Kimwe na Vatikani,Monaco nayo ni umugi ariko wahindutse igihugu ibyo bita cité-Etat mururimi rw`igifaransa.
Iki gihugu gifite ubuso bwa km² 2 kikagira n`abaturage barengaho gato 36 000
3 . Nauru
Iki gihugu kiboneka muri Micronesie ho muri Oseyaniya.Kikaba gifite ubuso bungana na km² 21 n`abaturage barenga gato 9 300,iki gihugu kikaba cyarahoze cyitwa ile plaisante
4. Tuvalu
Iki gihugu giherereye munyanja ya Pacifique kikaba gifite ubuso bwa km2 26 kikaba gituwe n`abaturage bagera ku 12 000
5. San Marino
Iki gihugu gifite ubuso bwa km2 61 kigagira abaturage bagera ku 30 000.Iki gihugu kandi kikaba gikikijwe impande zose n`igihugu cy`ubutaliyane.
6.Liechtenstein
Iki nicyo gihugu cyonine gihererreye mumisozi ya Alps kikaba gifite ubuso bwa km2 160 kikagira n`abaturage bagera ku 38.000.
7. Marshal Islands
Iki gihugu kiribarizwa munyanja ya apscifique kikaba gifite ubuso bugera kuri km2 181 n`abaturage barenga 53 000.
8. Saint Kitts and Nevis
Iki gihugu gifite ubuso bugera kuri Km2 261 kikagira n`abaturage 55 000
9. Maldives
Iki gihugu kibarizwa munyanja y`abahinde kikaba gifite ubuso bungana na km2 298 n`abaturage bangana n`427,756
10. Marta
Igihugu gitoya kwisi kiza kumwanya wa 10 ni iki cya marta,kikaba gifite ubuso bungana na km2 316 kianagira abaturage barenga 408 000.
Ushobora gusangiza n`abandi wohereza ijambo ” https://amarebe.com“